Tuyisenge Jacques yasezeye muri Petro Atlético

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques wakiniraga Petro Atlético yo muri Angola yamaze kuyisezeramo nyuma y’umwaka yari ayimazemo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize ati " Nishimiye kuba narabashije kubona amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda . Byari iby’agaciro kubana namwe, mwarakoze mwese. Mwarakoze kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye hano. Ndabifuriza amahirwe mu rugendo ruri imbere"

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yari amaze imyaka itatu, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Tuyisenge umaze imyaka isaga ine avuye mu Rwanda aho yakiniraga Police FC, aheruka gutangariza Nation Sport ko yagowe no kwisanga muri Angola kuko hakoreshwa cyane ururimi rwo muri Portugal.

Bivugwa ko Tuyisenge Jacques yahembwaga asaga miliyoni 6 Frw ku kwezi ndetse akaba yarahawe asaga miliyoni 87 Frw ubwo yasinyiraga Petro Atlético imyaka ibiri n’igice.

Muri Shampiyona ya Angola iheruka guseswa, Tuyisenge yatsinzemo ibitego bitanu mu mikino 12.

Tuyisenge yari ayimazemo umwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo