Turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika - Maj Gen Mubaraka Muganga

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga avuga ko intego ikipe ya APR FC yihaye ari ukugera mu matsinda y’imikino nyafurika .

Yabivugiye mu manama yakoranye n’abakinnyi b’iyi kipe yabaye kuri wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, mu cyumba cy’inama ubusanzwe cyakira abantu 130.

Visi Perezida wa APR FC yatangiye ashimira abakinnyi ko akurikije uko ababona nta n’umwe wongereye ibiro nyuma y’amezi agera kuri atanu badakina kubera ikibazo cya Covid-19, akomeza abagezaho intego z’ikipe z’umwaka utaha.

Yagize ati " Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwabashije gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu ndetse muhagaze neza ntimwongereye ibiro mukomereze aho kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”

" Impamvu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda."

Umuyobozi wungirije wa APR F.C kandi yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, kugeza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.

Mu butumwa bwihariye bw’umuyobozi w’icyubahiro, akaba yasoje abibutsa gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Ibiganiro byasojwe no kwiyemeza no guhiga k’umutoza mukuru wa Adil Mohammed Erradi, Kapiteni Manzi Thierry bemeza ko intego z’ikipe bazigize izabo. Basezeranya abakunzi n’ abafana ba APR FC ko bazakomeza kubaha ibyishimo.

Iyi nama yakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Abakinnyi bashya bahawe ikaze

Manzi Thierry, kapiteni wa APR FC

Adil, umutoza mukuru wa APR FC

Bizimana Yannick uheruka kwerekeza muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports

Abakinnyi bose ba APR FC bari muri iyi nama

Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex

Umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Slyvestre Skaramba yari yitabiriye inama

Visi Perezida APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga (i bumoso) yavuze ko intego bafite ari kugera mu matsinda y’imikino nyafurika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo