The Winners FTC mu makipe yakiriwe mu banyamuryango ba FERWAFA

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga riri mu banyamuryango bashya bakiriwe muri FERWAFA, bahita biyemeza gutangira gukina icyiciro cya kabiri ndetse ngo bakaba imbere mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020 kuri Dove Hotel ku Gisozi.

Mu banyamuryango bashya bakiriwe muri FERWAFA harimo Nyanza FC, Scandinavia WFC na The Winners Football Center.

Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Training Center yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye kuba babaye abanyamuryango ba FERWAFA kandi ngo ntibaje kwicara gusa ahubwo ngo bazanwe n’ibikorwa byaganjemo kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati " Twabyishimiye cyane kuba twabaye abanyamuryango ndetse ubu tugiye kurushaho kuba inkingi yo kuzamura impano z’abakiri bato nkuko twabitangiye kuva iri shuri ryashingwa."

David yavuze ko saison ya 2020/2021 bazatangira gukina icyiciro cya kabiri ari naho ahera avuga ko bazarushaho kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bakeneye kugaragaza icyo bashoboye.

Nshimiyimana David washinze The Winners Football Training Center akaba ari n’umuyobozi wayo....ngo bagiye kurushaho kumurika impano z’abakiri bato

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite barenga 300 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 7 kugeza kuri 12 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 12 kugeza munsi ya 15 , kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu .

Sugira Erneste wa Rayon Sports , Mucyo Fred bita Januzaj ukinira Etincelles FC ni bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri iri shuri. Hari abandi banyuranye bakina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nabo barizamukiyemo. Abenshi biganje muri AS Muhanga. Abandi bakinnyi bari mu cyiciro cya kabiri cyane cyane mu ikipe y’Intare Football Academie ya APR FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo