The Winners FC yatangiye kuzamura abafite impano (AMAFOTO)

Ikipe ya The Winners FC yo mu Karere ka Muhanga yatangiye gukora ijonjora ry’abana batarengeje imyaka 17 ngo bazamurwe mu ikipe nkuru ikina mu cyiciro cya kabiri.

Ni igikorwa iyi kipe yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 Nzeli 2021. Ubusanzwe ikipe ya The Winners ifite abana 30 bakina icyiciro cya kabiri aho bari mu itsinda rimwe na Etoile de l’Est, Impessa, Rwamagana na Kirehe FC.

David Nshimiyimana washinze ishuri rya The Winners ryigisha umupira ari naryo ryabyaye The Winners FC, yabwiye Rwandamagazine.com ko impamvu batangiye iki gikorwa ari uko hari amakipe yatangiye kurambagiza bamwe mu bana basanzwe bakina mu cyiciro cya kabiri bityo akaba ariyo mpamvu bifuje kugira abandi bazamura.

Ati " Mu mikino tumaze gukina, hari amakipe yadusabye bamwe mu bana. Kuko n’ubusanzwe dufite ishuri, ubu twatangiye kugira abo tuzamura, abo bandi nibagenda, bahite babasimbura."

Yunzemo ati " Muribuka ko mu ntego twababwiye twazanye mu cyiciro cya kabiri ari ukurushaho kuzamura abana no kugaragaza impano zabo. Ubu ubwo turi gukina icyiciro cya kabiri, muzarushaho kubona impano nyinshi zizamuka muri aka Karere ka Muhanga."

Abana bazamuwe ni Niyonkuru kanuma Pascal, Kwizera Emmanuel,Mizero Iragena Evod, Mbonyamahoro Serieux,Mugisha Gad, Uwiduhaye Alain Romeo na
Niyonkuru protogene

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite barenga 300 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 5 kugeza 8, ikindi ni ukuva kuri 8 kugeza kuri 11 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 13 kugeza munsi ya 15, kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

David Nshimiyimana washinze The Winners yari yaje kwirebera impano nshya

Abatarengeje imyaka 17 bari gutoranywamo abazamuka mu cyiciro cya kabiri

Abasanzwe bakina mu cyiciro cya kabiri

Mu gushaka abana bazamuka, habaye umukino wahuje abasanzwe bakina mu cyiciro cya kabiri ndetse n’abatarengeje imyaka 17

Mugisha Ndoli wigeze gutoza muri The Winners ubu akaba ari umutoza muri APR FC y’abakiri bato, yari yaje kureba impano nshya ziri kuzamuka muri The Winners

Serieux, umwe mu bana bakiri bato bafite impano yo gukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira

Nzinga utoza abakiri bato muri The Winners Football Training Center

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo