The Blue Winners yahaye igikombe Paul Muvunyi inahemba bamwe mu banyamuryango bayo [AMAFOTO]

The Blue Winners Fan Club , ifana Rayon Sports yahaye igikombe Paul Muvunyi uyobora iyi kipe bamushimira aho agejeje ikipe ayubaka ndetse no kuba umwaka ushize yarayifashije kwandika amateka ikagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Hari mu nteko rusange abanyamuryango b’iyi Fan Club bakoze kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 muri Mattina Hotel.

Abanyamuryango ba The Blue Winners batangiye inama bishimira ibyo bagezeho , bishimira kurushaho ko mu mwaka ushize aribo babaye aba mbere mu gutanga umusanzu mwinshi mu ihuriro rya za Fan Clubs zifana Rayon Sports (Fan base) ari nayo afasha mu gushyigikira ikipe mu bikorwa binyuranye. Umwaka ushize batanze agera kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (3.250.000 FRW).

Bishimiye kandi ko aribo batanze amafaranga menshi muri gahunda yo kugura umukinnyi . Ni gahunda izwi ku izina rya ‘Ubururu bwacu. Buri fan Club igira amafaranga itanga agahurizwa hamwe, akagurwa umukinnyi umwe mushya iyo isoko ry’igura rifunguwe. Abanyamuryango ba The Blue Winners batanze agera kuri Miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000 FRW).

Niyo Fan Club yatanze amafaranga menshi muri Miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi Magana atatu (11.300.000 FRW) yakusanyijwe na Fan Clubs za Rayon Sports zose. Ni amafaranga yaguzwemo abakinnyi 2: Iradukunda Eric Radu na Donkor Prosper Kuka.

Ikindi bishimiye ni igikorwa cyo kuremera Munyaruyonga Celestin, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyanza ariko akaba ari mu mfura za Rayon Sports zayikiniye kuva ishinzwe kugera muri 1973. Bamukoreye ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni FRW ndetse biyemeje gukomeza kumwitaho bihoraho.

Abanyamuryango bemeje ko ibikorwa nk’ibi byo kuremera abatishoboye n’ibindi biri ‘Social’ bagiye gukomeza kubikora bikanashyiramo imbaraga ndetse hatowe Mbagizente Edouad nk’ubikuriye akungirizwa na Nizeyimana Alexis hamwe na
Uwera Beatrice.

The Blue Winners biyemeje gukomeza kuba ‘inkomarume’

Kuba aba mbere mu gutanga umusanzu ndetse n’ayo gutanga kugura umukinnyi nibyo byatumye The Blue Winners ihabwa izina ry’inkomarume (ababanziriza abandi).

Muri iyi nteko rusange, abanyamuryango ba The Blue Winners bemeje ko bazazamura umusanzu basanzwe batanga ku mwaka muri Fan Base akava kuri Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (3.250.000 FRW) akagera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4.200.000 FRW).

Muri gahunda y’Ubururu bwacu, Agaciro kacu yo kugura umukinnyi nabwo biyemeje kuzamura amafaranga bazatanga akava kuri Miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000 FRW) akagera kuri Miliyoni enye (4.000.000 FRW).

Perezida Muvunyi bamugeneye igihembo kubwo kwitangira ikipe

Muri iyi nteko rusange, ubuyobozi bwa The Blue Winners bwageneye igikombe Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports.

Imbabazi Consolatrice uyobora The Blue Winners yavuze ko impamvu bakimugeneye ari ubwitange agira ndetse no kuba yarayigejeje ku mateka yo kugera muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup.

Ati " Twamugeneye iki gihembo bitewe n’uko akomeje kurushaho kubaka ikipe mu buryo bugaragara , cyane cyane mu bikorwa bizayifasha kubaho igihe kirambye nta kibazo cy’amikoro igize. Ikindi ni uko yitanga cyane. Agerageza uko ashoboye ngo ikipe irusheho kugira izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga."

Yunzemo ati " Turamishimira ko umwaka ushize yayifashije kubaka amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Muri iyi nteko kandi hanahembwe abanyamuryango bahize abandi umwaka ushize. Mu cyashingiweho harimo ko mu bikorwa byose The Blue Winners yakoze umwaka ushize bitanze cyane mu buryo bugaragara kurusha abandi.

Abagenewe igihembo ni : Bizimana JMV, Dusayidirane jean Nepomuscene, Muhirwa Freddy, Twagirayezu Thaddee, Murengezi Jean de Dieu, Uwera Beatrice, Ntampaka Theogene na Mutangana Evode.

Bizihije umwaka The Blue Winners imaze ishinzwe

The Blue Winners Fan Club yashinzwe tariki 13 Mutarama 2018. Muri iyi nteko rusange abayigize bishimiye umwaka ushize ishinzwe ndetse no kuba imaze gutera intambwe igaragara. Yashinzwe ifite abanyamuryango 13. Ubu bageze ku banyamuryango 83 ndetse ngo bafite intego yo gukomeza kubongera.

Kamayirese Jean D’Amour niwe wari MC muri iyi Nteko rusange

Imbabazi Consolatrice yavuze ko igikombe bageneye Muvunyi Paul ari icy’uko akomeje kubaka ikipe mu buryo bufatika ndetse akaba yarayigejeje ku mateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Cyashyikirijwe Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports

The Blue Winners yahembye abanyamuryango bayo babaye indashyikirwa muri 2018

Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports akaba n’umunyamuryango wa The Blue Winners Fan Club

Maitre Freddy yabanyuriyemo amakuru y’ikipe

Akayezu Josee umubitsi n’umunyamabanga wa The Blue Winners Fan Club yabagejejeho uko umutungo wifashe

Batanze ibitekerezo bitandukanye

Edouard watorewe kuyobora ibikorwa biri ’Social’ muri The Blue Winners

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo