’Team Manager’ wa Gasogi United yitabye Imana

Nibigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyakanye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Ibinyujije kuri Twitter, Gasoni United yagize iti “Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yaherukaga kuvuga ko Niyibigira Patrick ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, ashaka abakinnyi bakiri bato.

Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu bifatanyije na Gasogi United n’umuryango wa Niyibigira Patrick.

Niyibigira Patrick (wa kabiri uvuye i buryo) ni umwe mu batangiranye na Gasogi United

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yaherukaga kuvuga ko Niyibigira Patrick (hagati) ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, ashaka abakinnyi bakiri bato

Ikipe ya Rayon Sports nayo yifatanyije na Gasogi United

Mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryagize riti "FERWAFA yifatanyije na Gasogi United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri ibi byago by’umwihariko umuryango wa Patrick Niyibigira.
Imana imwakirane ubwuzu mu bayo.

Niyibigira yakoraga muri Gasogi United kuva hatangijwe umushinga wo gutangiza ikipe, ikabanza kwitwa Unity de Gasogi mu mwaka w’imikino wa 2017/18.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo