Super League: Kuki amakipe akomeye ari gutangiza irushanwa rishya?

Amwe mu makipe akomeye ku isi yemeye kwinjira mu irushanwa rishya European Super League (ESL) rizaba mukeba w’irisanzwe rya Champions League, rimwe mu marushanwa akomeye ku isi muri ruhago.

Nubwo iri rushanwa rishya, ESL, ritazasimbura shampiyona zo mu bihugu, nka English Premier League cyangwa La Liga ya Espagne, amakipe azarijyamo ashobora kuvanwa muri shampiyona z’iwabo n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA.

Kuki aya makipe akomeye ari gukora ibi?

Amakipe ya AC Milan, Atletico Madrid, Barcelona, Inter Milan, Juventus na Real Madrid ubu yiyongereyeho Arsenal, Chelsea, Liverpool, Manchester City, Manchester United na Tottenham, aba 12 yiyemeje gutangiza iri rushanwa.

Biraboneka ko ari uburyo bwo gushaka amikoro. ESL ivuga ko izasaranganya mu buryo bwiza imari ivuye muri iri rushanwa.

Ubukungu bw’amakipe bwahungabanyijwe cyane na Covid kubera isubikwa ry’imikino no kutitabira kw’abafana, kandi amakipe akomeye afite abakinnyi b’ibyamamare bagomba guhembwa miliyoni zabo.

Itangazo rihuriweho ryasohowe ku cyumweru n’amakipe 12 ari gutangiza iri rushanwa rigira riti: "Gushinga Super League bije mu gihe icyorezo ku isi cyazambije ubukungu bwari busanzwe bwifashe nabi mu mupira i Burayi."

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, "rizatanga iterambere ry’ubukungu ryiza n’ubufasha ku mupira w’i Burayi biciye mu kwiyemeza kw’igihe kirekire", nkuko bivugwa n’iri tangazo.

Rivuga ko "rizishyura mu bufatanye bwiza" harebwe imari izajya iba yinjijwe. ESL ivuga ko ubwo bwishyu "buzaba buri hejuru kurusha ubutangwa n’irindi rushanwa i Burayi kandi byitezwe ko buzarenga miliyari €10" mu ntangiriro.

Ibya shampiyona zo mu bihugu byo?
Shampiyona nka English Premier League na Serie A y’Ubutaliyani, zikurikiranwa n’abantu benshi ku isi, hari ubwoba ko zizacibwa intege na ESL.

UEFA, ku cyumweru yaburiye amakipe ajya muri ESL ko ashobora guhagarikwa mu marushwanwa yo mu bihugu byayo, ay’i Burayi no ku isi, kandi ko n’abakinnyi bashobora kubuzwa gukina mu makipe y’ibihugu byabo.

Ariko ibyo amakipe ntabikozwa kubera amahirwe y’imari atangwa n’iri rushanwa rishya mu bihe ubukungu bwayo bwifashe nabi.

Mu kwezi kwa cumi ni bwo hatangajwe ibiganiro by’uko banki ya JP Morgan yo muri Amerika ishaka gushora miliyari £4.6 muri iri rushanwa.

Amakipe azaritangiza azarihabwamo umugabane wa miliyari €3.5 "yo gufasha ibikorwaremezo byayo no gufasha guhangana n’ingaruka za Covid".

Andrea Agnelli, Perezida wa Juventus ari na we wungirije ukuriye ESL, avuga ko amakipe 12 "yishyize hamwe muri ibi bihe bikomeye, kugira ngo ahindure irushanwa i Burayi, ashyire umupira dukunda ku rwego rurambye".

Mu gihe amakipe akomeye mu Bwongereza, Espagne n’Ubutaliyani yamaze kwinjira muri iri rushanwa, amakipe akomeye mu Bufaransa n’Ubudage yo yahisemo kutarijyamo.

Bararivugaho iki?
ESL ivuga ko ifite gahunda yo gutangiza n’irushanwa nk’iri ry’abagore igihe iry’abagabo rizaba rimaze gutangira.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, UEFA ndetse na Premier League, bamaganye icyemezo cy’amakipe atandatu yo mu Bwongereza yemeye kwinjira muri iri rushanwa ejo ku cyumweru.

Abarinenga bavuga ko ritwawe gusa n’inyungu y’amafaranga, kandi rishobora kwangiza shampiyona zo mu bihugu ndetse ribusanye n’umwimerere wa ruhago.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, mbere yatangaje ko idashobora kwemera irushanwa nk’iri, ko umukinnyi wese uzarijyamo atazemererwa gukina igikombe cy’isi.

Rizakinwa rite?
European Super League izitabirwa n’amakipe 20 - harimo 12 azaba yashinze irushanwa kongeraho amakipe atatu atatangajwe yitezweho kwifatanya n’ayo yandi vuba aha, n’andi atanu azajya ahatanira kuryitabira buri mwaka.

ESL ivuga ko imikino yaryo izajya ikinwa hagati mu cyumweru, amakipe agakomeza gukina imikino ya shampiyona mu bihugu byayo.

Mu biteganywa, amakipe 20 ya ESL azagabanywamo amatsinda abiri y’amakipe 10, akine umukino wo hanze n’uwo mu rugo. Iri rushanwa rizatangira "vuba hose igihe bishoboka".

Uburyo amakipe akuranamo buzaba busa n’ubwo muri UEFA Champions League, umukino wa nyuma ukaba mu kwezi kwa gatanu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo