Sugira yafashije APR FC gutsinda umukino wayo wa mbere mu irushanwa rya Gisirikare

Ikipe ya APR FC itsinze umukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’imikino ya Gisirikare irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu mugi wa Nairobi.

Igitego kimwe rukumbi cya Sugira Ernest cyabonetse ku munota wa 39′ nicyo cyafashije iyi kipe y’ingabo gukura amanota atatu ku ikipe iharariya igihugu cya Uganda muri aya marushanwa.

Wari umukino wa mbere w’abatoza bashya batoje kuva bagera muri iyi kipe, umutoza Muhamed Adil akaba yari yahisemo gukinisha ba myugariro bane inyuma babiri hagati, batatu imbere yabo ndetse n’umwataka umwe ari we Sugira Ernest waje no kubonera ikipe ye igitego muri uyu mukino.

Manzi Thiery kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko bashimishijwe no gutsinda uyu mukino kugira ngo bibahe imbaraga zo kwitwara neza no mu yindi mikino bazakina muri iri rushanwa ndetse yongera no kwizeza abakunsi ba APR FC igikombe.

Ati " Ndashimira Imana ko tubashije gustinda umukino qacu wa mbere muri iri rushanwa, ibi biradutera imbaraga zo kwitwara neza no mu yindi mikino tuzakina muri iri rushanwa kugira ngo intego yo gutwara iki gikombe tubashe kuyigeraho."

Sugira Ernest we akaba yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba atsinze igitego muri uyu mukino ngo ni ibintu bimwongereye imbaraga ariko anavuga ko agomba gukomeza agakora cyane.

Ati " Ndishimye cyane igitego kiraryoha nari maze igihe ntabasha kubona igitego, ariko ubu ndizera neza ko bitangiye ibi binyongereye imbaraga ariko n’ugukomeza nkakora cyane."

Umutoza Muhamed yagiye akora impinduka zitandukanye aho kwikubitiro igice cya mbere kikirangira yahise akuramo Niyomugabo Claude ashyiramo Ishimwe Kevin, mu gihe Sugira yasimbuwe na Mugunga Yves naho Manishimwe Djabel yasibuwe na Buregeya Prince

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC irakomeza imyitozo ku munsi w’ejo dore ko izongera gukina umukino wayo wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Adil yatozaga umukino we wa mbere muri APR FC

Ombolenga mu kazi

PHOTO: Ntare Julius/APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
Tanga Igitekerezo