Sugira na Kevin bafashije APR FC kwihererana Muzinga FC yo mu Burundi

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa kabiri mu irushanwa ry’imikino ya Gisirikare irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.

Ibitego bibiri bya Kevin na kimwe cya Sugira Ernest byabonetse ku munota wa 52′ 66′ ndetse na 70′ nibyo byafashije iyi kipe y’ingabo gukura amanota atatu ku ikipe ya Muzinga FC ihagarariye igihugu cya Burundi muri aya marushanwa.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye afite abakinnyi 10 mu kibuga yaba APR FC ndetse na Muzinga nyuma y’uko Omborenga Fitina na Shauli Hamiss bombi bahawe amakarita y’umutuku ku munota wa 37′ mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Wari umukino wa kabiri w’abatoza bashya batoje kuva bagera muri iyi kipe, umutoza Muhamed Adil akaba yari yakozemo impinduka bamwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa mbere aho Ntwari Fiacre noneho yabanje mu kibuga, Buregeya Prince ajya mu mwanya wa Andrew Butera ufite imvune ariko idakanganye.

Manzi Thiery kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko bashimishijwe no gutsinda uyu mukino utaboroheye cyane gusa anavuga ko akazi aribwo kagitangira kuko ngo intego yabazanye batarayigera ho n’ubwo kugeza ubu aribo ba mbere n’amanota atandatu.

Ati " Ndashimira Imana ko tubashije gustinda uyu mukino, ntabwo byari byoroshye na gato nyuma y’igice cya mbere twaganiriye hagati yacu twenyine niyo mpamvu wabonye mu gice cya kabiri twaje twahinduye byinshi tubasha kubona ibitego biduhesheje intsinzi."

Manzi yakomeje avuga ko gutsinda imikino ibiri ari byiza ariko ngo ntibirarangira kuko hasigaye indi mikino ibiri ngo ku ruhande rwabo akazi nibwo kagitangira.

Ati " Nibyo koko dutsinze imikino ibiri ubu turi abambere ariko ntibirarangira ku ruhande rwacu nibwo akazi kagitangira kuko intego ntiturayigera ho turacyafite indi mikino ibiri twizeye ko nabwo bizagenda neza."

Umutoza Muhamed yagiye akora impinduka zitandukanye aho kwikubitiro yakuyemo Byiringiro Lague ashyiramo Usengimana Dany, mu gihe Sugira yasimbuwe na Mugunga Yves naho Manishimwe Djabel yasibuwe na Nkomezi Alex

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise iba iya bere n’amanota 6, Kenya iya kabiri n’amanota 4, Tanzania 3, Uganda 1 naho Burundi nta nota na rimwe ifite. APR FC ikaba izongera gukina umukino wayo wa gatatu tariki 20 kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Kevin watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Sugira yatsindaga igitego cya 2 muri ir i rushanwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • ######

    NIMUKOMEREZAHO BASORE MUTUZANIRE IGIKOMBE KIZADUHOZA AMARIRA YA CECAFA IHERUTSE KUDUCA MU MYANYA YINTOKI. ni Bienfait mu nkambi ya kigeme.

    - 17/08/2019 - 16:07
  • nshiwmiyimana croude

    APR FC nikomereze aho tuyirinyuma

    - 17/08/2019 - 17:34
  • KARAKE Gikona Zone One

    Nimukomere tubari inyuma bavandimwe. Ndishimye kubw’ishyaka mufite.

    - 18/08/2019 - 19:25
  • ######

    sugira bamugabanyiri ze ibihano

    - 25/11/2019 - 21:44
Tanga Igitekerezo