Sugira Erneste yongerewe mu ikipe y’Amavubi ashaka kugombora 3 yatsinzwe na Uganda

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey yongereye Sugira Erneste na Mugisha Gilbert nka ba rutahizamu bagomba gufasha Amavubi mu mukino wo kwishyura wo gushakisha itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2018 kizabera muri Kenya.

Antoine Hey yongereye aba bakinnyi mu bandi nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017, Amavubi yatsinzwe 3-0 na Uganda Cranes mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Stade ya Kigali tariki 19 Kanama 2017.

Antoine Hey yatangaje ko Sugira na Mugisha biyongereye mu ikipe mu rwego rwo gusimbura Rucogoza Aimable Mambo na Mubumbyi Bernabe bahawe amakarita 2 y’umuhondo , bityo bakaba batemerewe gukina umukino wo kwishyura.

Sugira Erneste yongerewe mu ikipe y’Amavubi nyuma y’uko arekuwe na AS Vita Club yo muri RDCongo yakiniraga, agasinya umwaka umwe ushobora kongerwa muri APR FC. Mugisha Gilbert we yari asanzwe akinira Pepiniere FC ariko mu kwezi gushize akaba yarasinye mu ikipe ya Rayon Sports.

Antoin Hey atangaza ko nubwo batsinzwe 3-0 ariko ngo ntabwo yarenganya abakinnyi b’Amavubi ndetse byose ngo biracyashoboka.

Yagize ati " Twari tuzi neza ko tuzakomererwa n’umukino wa Uganda ndetse sinarenganya abakinnyi banjye kubwo gutsindwa. Bakoze neza, bashakisha amahirwe yavamo ibitego ariko rimwe na rimwe biba bisaba ko ukoresha amahirwe ubonye ariko ntibyadushobokeye.”

Yunzemo ati " Twatsinzwe penaliti hakiri kare , ntekereza ko kitari n’icyemezo cya nyacyo umusifuzi yafashe. Twagerageje kongera kwisuganya ariko abakinnyi banjye bari bagifite mu mutwe ibyari bimaze kubabaho. Tugiye gutegura ibishoboka byose twazashobora gukora mu mukino wo kwishyura. Ntabwo birarangira. Buri cyose kirashoboka.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita 2 y’umuhondo, na we yiyongereye mu bandi kuko yemerewe kuzakina umukino wo kwishyura.

Kugira ngo u Rwanda rubone itike irujyana mu gikombe cya CHAN 2018 ni uko rugomba gutsinda umukino wo kwishyura ibitego birenze 3 ikipe ya Uganda.

CHAN 2018 izabera muri Kenya hagati ya Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 2 muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rukaviramo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo