Stade Regional ya Bugesera yamaze gushyirwamo ’Tapis’ (PHOTO+VIDEO)

Stade Regional ya Bugesera yamaze gushyirwamo ’Tapis’ ndetse imirimo yo kuyubaka irarimbanyije. Biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019.

Ikigo cy’Abashinwa, China Road and Bridge Cooperation ( CRBC ) nicyo cyubakisha iyi stade. Guhera kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019 nibwo mu kibuga cy’iyi stade hatangiye gusaswa ’tapis’. Ni stade yatangiye kubakwa tariki 1 Kanama 2018, biteganywa ko igomba kuba yuzuye tariki 28 Nyakanga 2019. Yubatse mu Murenge wa Nyamata, hirya gato y’ahari ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko, ingengo y’imari ya 2018/19, yagaragajemo imishinga itandukanye Guverinoma iteganya gukora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyo mishinga harimo n’uwo kubaka stade z’uturere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare , stade zizaba zifite ubushobozi bwa kwakira abantu bagera ku bihumbi bitatu buri imwe kandi zikazakoreshwa n’abakina imikino itandukanye. Iya Bugesera niyo yahereweho yubakwa, ikazuzura itwaye agera kuri Miliyari icyenda y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi Stade ya Bugesera izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3400.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka aho abafana ibihumbi bitatu bazicara izarangira hakurikireho icyiciro cyo kubaka ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru cy’ubwatsi, Tennis, imikino ngororamubiri, Basketball na Volleyball.

Ikibanza cya stade ya Bugesera kigizwe n’ibibuga amazu arimo urwambariro rw’abakinnyi, inzu izakoreramo abaganga bakora ubutabazi bw’ibanze, icyumba kizakoreshwa mu nama cyangwa ibiganiro n’abanyamakuru, parikingi y’ibinyabiziga by’abitabiriye imikino n’ibindi.

Iyi Stade niyuzura izaba ibaye igisubizo kirambye ku ikipe ya Bugesera FC yari yarahagarikiwe ikibuga yakiriragaho imikino mu gihe iyi yari iri kubakwa.

Tariki 1 Werurwe 2019 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryahagaritse ikibuga kiri ruguru y’isoko Bugesera FC yakiriragaho imikino ndetse ihita imenyeshwa ko FERWAFA ariyo yagombaga kujya igena aho iyi kipe yari kujya yakirira imikino yayo..

Icyo gihe, FERWAFA ishingiye ku mwanzuro wafashwe na komite nyobozi ya Ferwafa, tariki ya 28 Gashyantare 2019, yavuze Ko imikino yose ya Bugesera yajya ibera i Kigali, Ferwafa ikazajya igena ikibuga iberaho.

Kuzura kwa Stade bizatuma Bugesera ibona aho yakirira imikino yayo kandi ku kibuga cyiza ugereranyije n’icyari ahubatswe iyi stade ndetse n’ikindi yakiriragaho by’agateganyo imikino.

Bugesera FC izakina ’Saison’ itaha ku kibuga gishya ndetse ifite umutoza mushya nyuma y’uko itandukanye na Muhire Hassan, igaha akazi Bisengimana Justin wahoze ari umutoza wa Sunrise FC, wasinye imyaka ibiri atoza iyi kipe.

Bisengimana Justin wemerewe kwizanira abatoza bazakorana, yasinyiye rimwe na Tumaini Emmanuel nk’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Bugesera FC yasoje shampiyona y’uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35.

Izuzura neza itwaye Miliyari 9 FRW, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3400

Cole ifata cyane niyo babanza gushyira hasi mbere yo gusasaho tapis

Uku niko bavanga Cole ishyirwaho

Nyuma bahita bayisasaho, bikaba mahwi !

Ati " Namwe ndabona mukamereye nabi ku mafoto n’amashusho, natwe tukarimo neza cyane ! Stade turashaka ko itahwa vuba cyane"

Uko baca urubuga rwa nyezamu

Byose babikorera ku bipimo babanje gufata neza

Imirimo irarimbanyije

Uko imiryango yinjira muri Stade iteye

Imiterere y’ikibuga Bugesera yahoze yakiriraho imikino, kigasenywa hakubakwa iyi Stade (Photos:Archive

Ikibuga Bugesera FC yakiriragaho imikino mu gihe Stade yayo yari itaruzura, cyari cyaramaze guhagarikwa na FERWAFA

Igishushanyo mbonera cy’iyi stade nshya y’Akarere ka Bugesera

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo