Sporting Kansas City yasabye ko Rwatubyaye yakurwa mu Mavubi azahura na Côte d’Ivoire

Nyuma y’uko Abdul Rwatubyaye yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu igomba guhatana na Côte d’Ivoire, ikipe ye nshya ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ko yakurwa ku rutonde rw’abazitabira uyu mukino kuko ngo akiri kumenyera.

Tariki ya 11 Werurwe 2019, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire uzaba mu byumweru bibiri biri imbere. Rwatubyaye Abdul yari umwe muribo ariko ikipe ye yasabye ko atahamagarwa kuko ngo ataramara igihe kinini muri Amerika bityo akaba akeneye kumenyerana na bagenzi be.

Ibaruwa Sporting Kansas City yo yandikiye Rutayisire Jackson ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi ndetse Rwandamagazine.com ifitiye Copy igira iti " Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.

Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru 2 birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumenyera igihugu gishya, umuco mushya ndetse nibwo atangiye kumenyerana n’abakinnyi bagenzi be.

Muri icyo gihe gito amaze ndetse ukurikije n’uko akomeje kugaragaza gutera imbere, bikaba byakubitiraho urugendo rurerure rwo kugaruka mu Rwanda, turasaba ko atahamagarwa kuri aya matariki yegereje bikamufasha gukomeza kumenyera.

Nkuko dusanzwe tubigenza, dusanzwe dushyigikira abakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu byabo ariko turabasaba kumva ibihe Rwatubyaye ari gucamo.

Ikibazo cyose mwagira ku busabe bwacu, ntimuzazuyaze kukitumenyesha.

Brian Bliss
"

Rutayisire Jackson yatangarije Rwandamagazine.com ko basubije Sporting Kansas City ko bamukeneye cyane bityo ko bamubaha.

Ati " Nabandikiye mbasubiza ko twe twubahiriza amategeko kandi ko tumukeneye cyane. Nabandikiye mbabwira ko n’abandi ba myugariro batameze neza. Ntegereje igisubizo cyabo uyu mugoroba. Gusa navuganye na Rwatubyaye ubwe, ambwira ko yumvise ko bashobora kumureka akaza gukina nubwo batarabitwandikira mu buryo buri ‘Official "

Amavubi azasoza urugendo rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena, yakirwa na Cote d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019 kuri Stade Bouaké i Abidjan. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze gusezererwa kuko iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.

Rwatubyaye Abdul azakinira Sporting Kansas City muri uyu mwaka wa 2019, aho nibigenda neza bazakorana mu 2020 2021 na 2022. Yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be. Mu mukino baheruka gukina, Rwatubyaye yari mu bakinnyi b’abasimbura bifashishijwe muri uwo mukino.

Uyu myugariro w’imyaka 22, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye harimo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, U-20, U-23 n’ikipe nkuru y’igihugu yatangiye gukinira muri CECAFA ya 2015.

Rwatubyaye agiye kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye muri Major League Soccer y’Abanyamerika mu babigize umwuga.

Rwatubyaye Abdul yamaze kugera mu ikipe ye nshya ya Sporting Kansas City


Abakinnyi 27 bahamagawe

Abanyezamu

  1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
  2. Kimenyi Yves (APR FC)
  3. Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro

  1. Rwatubyaye Abdul (Kansas FC, USA)
  2. Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium)
  3. Manzi Thierry (Rayon Sports)
  4. Buregeya Prince (APR FC)
  5. Fitina Omborenga (APR FC)
  6. Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
  7. Habimana Hussein (Rayon Sports)
  8. Iragire Saidi(Mukura VS)
  9. Rutanga Eric (Rayon Sports)
  10. Iradukunda Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

  1. Butera Andrew (APR FC)
  2. Niyonzima Ally (APR FC)
  3. Muhire Kevin (Da
  4. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
  5. Nsabimana Eric (AS Kigali)
  6. Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)
  7. Nshimiyimana Imran (APR FC)

Ba rutahizamu

  1. Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)
  2. Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
  3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
  4. Nshuti Dominique Savio (APR FC)
  5. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sport)
  6. Iradukunda Bertrand (Mukura VS)
  7. Byiringiro Lague (APR FC)
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo