Skol yatunganyije ikibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo – PHOTO+VIDEO

Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwamaze gutunganya ikibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo cyari cyaramaze kumeramo ibyatsi byinshi.

Gutinda gutunganya iki kibuga byari byaratewe n’uko imashini igitunganya ya Skol ngo yagize ikibazo, kubona indi ihita ikora uyu murimo bisa nibitinze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 nibwo Skol yakoze imirimo yo gukata ibyatsi kuri iki kibuga.

King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimira uburyo Skol ishyira imbaraga mu kubahiriza amasezerano ifitanye na Rayon Sports.

Ati " Uretse kuba bagomba kutugenera ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nka kimwe mu byo batugenera, banafite inshingano zo kucyitaho ku buryo ikipe igikoreraho kimeze neza. Urabona ko rwose bashyira imbaraga mu kubahiriza ibyo bemeye byose kandi turabyishimira. Skol ni umufatanyabikorwa ukomeye w’ikipe yacu."

Ku byo Skol isanzwe igenera Rayon Sports hagiye kwiyongeraho no kuyifasha kandi kuzagirira urugendo mu Bwongereza.

Nyuma y’aho Skol isinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, uyu mwaka w’imikino ugomba kurangira ubufatanye butangiye gushyirwa mu ngiro, by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports ikazabyungukiramo. Umuyobozi mukuru w’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda Ivan Wulffaert yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama 2019.

King Bernard nabyo asanga ari intambwe ikomeye ku ikipe ya Rayon Sports haba ku bakinnyi no ku bayobozi bayo.

Ati " Twabyakiriye neza kuko hari icyo bizamarira abakinnyi n’abayobozi kujya ahandi , bakajya mu rugendo shuri bakarahura ubwenge, abo muri Arsenal nabo bakazaza inaha. Bizafasha Rayon Sports mu bintu byinshi harimo kumenya kwigira kwayo mu gihe kirambye."

Muri uyu wa 2019 kandi biteganyijwe ko Skol izubaka ku kibuga cyo mu Nzove amacumbi y’abakinnyi bazajya babamo.

King Bernard ati " Ni amacumbi azubakwa hari hafi y’ikibuga. Azafasha ikipe ya Rayon Sports gukora imyitozo bari hamwe , mu gihe cy’umwiherero bakaba banajya bahaba, bagakora imyitozo 2 ku munsi. Ayo macumbi nayo akubiye mu masezerano."

Uruganda rwa Skol rukomeje gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano rufitanye na Rayon Sports ndetse uyu mwaka rugomba kubakira abakinnyi amacumbi ku kibuga cyo mu Nzove

PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    KABISANABANTUBABAGABO

    - 16/01/2019 - 16:16
Tanga Igitekerezo