Sitting Volleyball: Gasabo yiyongereye ikizere cyo kuba yatwara shampiyona

Ikipe y’Akarere ka Gasabo ikina umukino wa Sitting Volleyball mu kiciro cy’abagabo yitwaye neza itsinda imikino 3, bituma ikomeza kuba mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Iyi shampiyona yari yitabiriwe n’amakipe 18 y’abagabo na 12 y’abagore, hagombaga gukinwa imikino y’icyiciro cya 3 ikabera ku Kimisagara tariki 14 Werurwe 2020.

Ikipe ya Gasabo, imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo gutwara iki gikombe cya shampiyona iheruka mu 2016, yatangiye itsinda Nyanza amaseti 2-0 (25-13 na 25-14), itsinda Nyamasheke amaseti 2-0 (25-09 na 25-10) ni mu gihe yasoje itsinda Huye ku maseti 2-0 (25-12 na 25-14).

Semana Jean, kapiteni wa Gasabo avuga ko bishimira uko ikipe yabo ihagaze kugeza ubu. Ati "Muri rusange ikipe ya Gasabo muri Sitting Volleyball ihagaze neza twabashije gutsinda amakipe atatu twahuye muri wekendi, ariyo Nyanza, Nyamasheke na Huye, zose twazitsinze ku maseti 3-0".

Uyu mukinnyi wageze muri Gasabo avuye muri Gisagara, avuga ko icyo bashaka ari ugutwara igikombe cya shampiyona. Ati "Gasabo yiteguye neza kubo nta kipe nimwe irabasha kutubonamo iseti ni icyimenyetso cyiza cy’uko dushaka igikombe uko byagenda kose. Kuri twe nka Gasabo imibare nta yindi ni ugutsinda soze na mucyeba (Gisagara) tutamusize."

Gakwaya Eric, umutoza wa Gasabo nawe ashimangira ko uwo bahanganye ari Gisagara, avuga ko kuri bo basabwa gutsinda imikino yabo basigaje kugira ngo bizere igikombe cya shampiyona.

Ati "Mubo duhanganye urebye ni Gisagara gusa kuko Musanze twamaze kuyitsinda, imaze gutakaza umukino 1, tugomba kuzahura na Gisagara kuri phase ya nyuma nta mukino numwe dutakaje."

Akomeza agira ati "Mbere ya Gisagara undi mukino ukomeye dufite ni uwa Rutsiro, Gisagara nayo ifite umukino na Musanze, iyi mikino yose tuyitsinze shampiyina yazatwarwa ni uzatsinda hagati yacu."

IMIKINO YAGOMBAGA KUBA KU CYUMWERU YAJE GUHAGARIKWA KUBERA KORONAVIRUSI

NK’uko byari bimaze kumenyekana ko mu Rwanda hageze icyorezo cya Koronavirusi, Komite y’igihigu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda "NPC Rwanda" , yafashe icyemezo cyo guhagarika imikino yose bategura ndetse n’iyi yagombaga gukomeza ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020.

Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC - Rwanda avuga ko badakwiye kuba hejuru y’amategeko cyangwa amabwiriza ya Leta yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Ati "Ntabwo twajya hejuru y’amategeko cyangwa y’amabwiriza ni uko natwe shampiyona ya Sitting Volleyball ariko kubera tugira shampiyona nyinshi zitandukanye ubu twafashe icyemezo cy’uko izo shampiyona zose ziba zihagaze mu rwego rw’umutekano ndetse no kwirinda ko iki cyorezo cyagira abo kigeraho mu bakinnyi, ubwo rero dufashe icyemezo cy’uko zihagarara kugeza igihe tumaze kubona aho bigana tukabona kongera shampiyona zigakomeza."

Yasabye abakinnyi ko bakwiye kuguma biteguye kuko mu gihe runaka shampiyona yakongera igasubukurwa.
Ati " Ubutumwa bwa abiri ni abakinnyi, bagomba kwibuka ko bakwiye gukomeza kwitwara nk’abakinnyi, nti bavuge bati ubwo bihagaze reka nange nifate uko niboneye ibyo nibyo tudashaka cyane ko ’Phase’ izakurikira izaba ari nayo ya nyuma, tukaba tutari twamenya ngo iya mbere n’iyihe ku buryo rero igihe bizasubukurirwa byose abakinnyi n’amakipe aguma kuri rwa rwego rwiza kugira ngo aharanire kuba aba mbere ndetse azanahagararire akarere neza nk’uko byari biteganijwe muri gahunda zayo."

INDI MIKINO YABAYE

MU BAGABO:

Huye – Gatsibo: 0-2 (15-25, 16-25)

Burera – Musanze: 0-2 (12-25, 10-25)

Nyamasheke – Rubavu: 0-2 (19-25, 22-25)

Muhanga – Kicukiro: 0-2 (4-25, 9-25)

Gisagara – Rusizi: 2-0 (25-9, 25-11)

Rutsiro – Gicumbi: 2-0 (25-18, 25-21)

Ruhango – Karongi: 0-2 (15-25, 22-25)

Ngoma – Gatsibo: 0-2 (15-25, 25-27)

Rulindo – Musanze: 0-2 (11-25, 13-25)

Huye – Rubavu: 0-2 (16-25, 15-25)

Burera – Kicukiro: 0-2 (14-25, 22-25)

Muhanga – Nyanza: 0-2 (19-25, 5-25)

Gisagara – Gicumbi: 2-0 (25-12, 25-17)

Rusizi – Karongi: 0-2 (19-25, 11-25)

Rutsiro – Gatsibo: 2-0 (25-12, 25-12)

Ruhango – Musanze: 0-2 (19-25, 7-25)

Ngoma – Rubavu: 0-2 (23-25, 17-25)

Rulindo – Kicukiro: 0-2 (10-25, 18-25)

Burera – Nyanza: 2-0 (25-22, 25-17)

Nyamasheke – Muhanga: 2-0

Gisagara – Karongi: 2-0 (25-17, 25-17)

IMIKINO ITARABAYE

Gicumbi – Gatsibo
Rusizi – Musanze
Rutsiro – Rubavu
Ruhango – Kicukiro
Ngoma – Gasabo
Rulindo – Nyanza
Huye – Muhanga
Burera – Nyamasheke
Gisagara – Gatsibo
Karongi – Musanze
Gicumbi – Rubavu
Rusizi – Kicukiro
Rutsiro – Gasabo
Ruhango - Nyanza

MU BAGORE:

IMIKINO YABAYE:

Ngoma – Gasabo: 2-0 (25-18, 25-13)

Nyanza – Gicumbi: 0-2 (7-25,7-25)

Bugesera – Gakenke: 2-0 (25-10, 25-9)

Musanze – Ruhango: 2-0 (25-12, 25-8)

Rulindo – Nyarugenge: 0-2 (16-25, 11-25)

Rubavu – Gasabo: 2-0 (27-25, 25-22)

Nyamasheke – Gicumbi: 0-2 (10-25, 2-25)

Ngoma – Nyanza: 2-0 (25-23, 25-8)

Bugesera – Ruhango: 2-0 (25-10, 25-12)

Gakenke – Nyarugenge: 0-2 (16-25, 23-25)

Musanze – Gasabo: 2-0 ( 25-8, 25-16)

Rulindo – Gicumbi: 0-2 (16-25, 12-25)

IMIKINO ITARABAYE:

Rubavu – Nyanza
Nyamasheke – Ngoma
Bugesera – Nyarugenge
Ruhango – Gasabo

Nyuma y’iyi mikino y’ikiciro cya 3 cya shampiyina, Musanze iri imbere mu bagabo n’amanota 9, ikaba iyanganya n’amakipe 4 arimo: Gasabo, Kicukiro, Gisagara ndetse na Rubavu.

Mu bagore; Gicumbi ni ya mbere n’amanota 9 mu mikino 3 hakaza Bugesera, Musanze, Ngoma na Nyarugenge zose zinganya amanota 4 mu mikino 2 zakinnye, Rubavu n’amanota 2, Gasabo (7), Gakenke, Rulindo, Nyanza, Ruhango na Nyamasheke (12) nta nota na rimwe zifite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo