Sinaza gutoza Kiyovu ikirimo umwuka mubi - Karekezi

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, avuga ko adashobora kuza gukorera mu mwuka mubi umaze iminsi urangwa muri iyi kipe ndetse ngo nibatabikemura ntabwo azaza tariki 8 Kanama 2020 nkuko byari biteganyijwe.

Hamaze iminsi havugwa ibibazo mu ikipe ya Kiyovu SC byaturutse ahanini ku nteko rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe yagombaga gutorerwamo komite nshya ariko ikaza kwigizwa inyuma.

Bivugwa ko ikibazo ahanini kiri hagati ya Ntarindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa Kiyovu SC n’umushoramari Mvukiyehe Juvénal ukuriye Komisiyo ya recruitment muri Kiyovu SC.

Bimaze iminsi bivugwa ko bombi bahatanira kuyobora iyi kipe nubwo ntanumwe wigeze abyemeza ku mugaragaro.

Ubwo yatumirwaga kuri Radio 10 kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2020, Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu yavuze kuri uwo mwuka uri mu ikipe yabo ndetse yemeza ko kuba inteko rusange yarigijwe inyuma ngo byateje ikibazo gusa yemezaga ko kigomba kurangira vuba.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino. Byari biteganyijwe ko Karekezi Olivier azagera mu Rwanda tariki 8 Kanama 2020 avuye muri Suede aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa kabiri, yemeje ko mu gihe umwuka mubi ngo urangwa muri Kiyovu waba utarangiye, we ngo ntabwo azaza kuko atabona ngo icyo yaba aje gukora.

Yavuze ko ubwo yasinyaga amasezerano y’akazi, Juvenal ndetse na Theodore bose ngo bari bashyize hamwe, ibintu ngo ubu byamaze guhinduka.

Ati " Ejo numvise ibyo Perezida w’abafana yavuze. Itike yanjye iri tariki 8 ariko nkimara kumva uburyo abisobanura, nagirango mbwire abakunzi b’ikipe ya Kiyovu, ni ikipe ikomeye ikipe nafashe icyemezo nemera kuza kuyitoza ariko hari ibintu bimwe na bimwe bitameze neza mu ikipe. Sinzi icyo naba nje gukora mu gihe ikipe idafite umwuka mwiza."

Yunzemo ati " Niba abayobozi bombi twaravuganye tugashyira amasezerano ku meza , bakanyoherereza Pre contract kuri email bose bafite umwuka mwiza, tuganira tuvuga ko tugiye gusenyera umugozi umwe , bakaba batakivuga rumwe ndumva ntacyo naba nje gukora. Itike yanjye iri tariki 8. Mu gihe bicaye hamwe, ikibazo bakakirangiza , ubwo ntakibazo ariko igihe batararangiza ibibazo , bo bagende aho banguriye iyo tike, bajye kuyihinduza kugeza igihe ibibazo birangiriye hanyuma mbone gufata indege nze aho i Kigali kugira ngo nze gukora akazi mu nzira nziza , mu mwuka mwiza. "

I bumoso hari Juvenal naho i buryo hari Theodore ubwo bari bamaze gusinyisha Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports

Kuri we ngo yibaza uwo azareba nagera i Kigali kuko ngo na Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa Kiyovu bamaze iminsi batavugana.

Ati " Kuko njyewe ndi kwibaza, ese itariki 8 ningera i Kigali ninde nzareba ? Ubu ninde muyobozi nshobora kureba ? Yego hari Theodore ariko nawe tumaze iminsi tutavugana. Uretse kumbaza kubyerekeye reservation ya Hotel nibyo mperutse kuvugana na we."

Akomeza agira ati " ....Ariko ejo naje kumva ibyo Perezida w’abafana avuga, hari umwuka utameze neza. Njyewe icyo mbasabye, bo bagende bicare, bakemure ikibazo aho kiri, njyewe ntakibazo. Kiyovu ni ikipe nemera, ni ikipe nziza, ni ikipe ikomeye , ikipe ifite amateka. Njyewe rero nemeye gufata indege igihe ibibazo bizaba bivuye mu nzira atari ibyo, itariki 8 sinshobora gufata indege kuko ndumva ntacyo nzaba nje gukora."

Ikipe yari igeze heza

Karekezi yemeje ko ubwo yasinyaga amasezerano ngo yaba Juvenala na Theodore bose ngo bari hamwe ndetse bamwemerera ko bagomba gusenyera umugozi umwe ndetse ngo umunsi ashyira umukono ku masezerano bari hamwe ((Juvenal na Theodore). Kubwe ngo ikipe yari igeze heza none ibibazo bivutse mu buyobozi.

Ati " Bose twaravuganye, babaga bari kumwe na kontaro tuyisinya bari bari kumwe. N’umukinnyi nifuzaga narababwiraga nti uyu ndamushaka , bakannyereka ko turi kumwe, bakabikora. Aho Kiyovu yari igeze hari heza ....ubwo nabo bagende bicare bakore inama. Kiyovu ifite abayobozi bakomeye bayikunda , ifite aba members (abanyamuryango), ndumva icyo kibazo bagerageza uburyo bagikura mu nzira nkabona kuza gutangira akazi mu ikipe ifite umwuka mwiza."

Yunzemo ati " Niba inama (y’inteko rusange) yari iteganyijwe ikavaho wenda hari icyo yari kuba yagezeho, ndibaza nti ese ninza nzareba nde ? Ndashaka kugira ngo manuke mvuga nti aba nibo bayobozi banjye nshobora kuzareba, tukaba twakwicara , mu gihe naba mfite ikibazo nkakibagezaho ...tuguze abakinnyi beza , ikibazo kije mu bayobozi. Mu gihe bimeze gutyo ndumva ntacyo naba nje gukora."

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Kiyovu aje gutoza ni imwe mu makipe yiyubatse cyane kuko yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports, Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC.

Yanaguze Bigirimana Abed wavuye mu Burundi ndetse na Ngandu Omar wakiniye APR FC na AS Kigali.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo