Sibomana Patrick yasezerewe na Young Africans

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Sibomana Patrick ‘Papy’, ari mu bakinnyi 14 basezerewe na Yanga SC kubera umusaruro muke.

Rutahizamu Sibomana Patrick wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania, ari mu bakinnyi 14 basezerewe nubwo yari agifite amasezerano nk’uko byagenze kuri Ali Mtoni, Muharami Issa Maundu, Ali Ali, Yikpe Gislain, Eric Kabamba na Rafael Daud.

Abandi barindwi basezerewe nyuma yo gusoza amasezerano barimo Mrisho Ngassa, David Molinga, Jafary Mohammed, Tariq Seif, Andrew Vincent, Papy Kabamba Tshishimbi na Mohammed Issa.

Abinyujije kuri Instagram, Sibomana Patrick, yemeje ko yatandukanye na Yanga SC ndetse ashimira bagenzi be bakinanaga.

Yagize ati " Reka mfate uyu mwanya nshimire ubuyobozi, abakinnyi n’abafana ba Yanga SC na buri wese wanshyigikiye. Mu by’ukuri ntabwo umwaka utaha tuzaba turi kumwe. Byari ibihe byiza ndetse ni byinshi nzabibukiraho. Ndabifuriza kugira umwata utaha mwiza w’imikino. Murakoze Tanzania.’’

Yanga SC yasezereye abakinnyi 14 icyarimwe isanzwe ikinamo Umunyarwanda, Haruna Niyonzima wigaruriye imitima y’Abanya-Tanzania byatumye banamuhimba ’Fabregas’.

Sibomana Patrick yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Asanzwe kandi ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mu mwaka ushize wa 2019, yanyuze muri Mukura Victory Sports mu ntangiriro za Gashyantare ku masezerano y’amezi atandatu, ni nyuma y’uko yari amaze amezi make atandukanye na Shakhtyor Soligorsk yakiniraga muri Belarus. Muri Nyakanga 2019 nibwo yari yasinye imyaka ibiri muri Yanga SC.

Sibomana Patrick ari mu bakinnyi bifuzwa cyane na Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports nayo iri mu makipe amuhanze amaso.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo