Serumogo Ally wifuzwaga na Rayon Sports yongereye amasezerano muri Kiyovu SC

Kapiteni akaba na myugariro w’iburyo wa Kiyovu SC, Serumogo Ally yongereye amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri 2022.

Serumogo yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu SC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020.

Byavugwaga ko yashakwaga cyane na Police FC ndetse na Rayon Sports.

Si ubwa mbere uyu myugariro yari yifujwe na Rayon Sports kuko na mbere yo kwerekeza muri Kiyovu SC avuye muri Sunrise FC, yari yagiranye ibiganiro by’ibanze na Rayon Sports.

Serumogo asinye iyi myaka ibiri muri Kiyovu SC ije isanga indi myaka ibiri yari ayimazemo.

Serumogo ni umwe muri ba myugariro beza bo ku ruhande rw’i buryo

Yasinye imyaka 2...uri i buryo ni Mvuyekure François, Perezida wa Kiyovu SC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo