Seif na Belyse basezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati muri APR FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Mushambokazi Belyse, biyemeza kubana uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Tariki ya 6 Nzeri 2020 nibwo hateganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandamagazine.com, Seif yavuze ko impamvu yahisemo Mushambokazi ngo amubere umugore, ngo ni uko yasanze yujuje byose byatuma amubera ’ umutima w’urugo.

Ati " Ni byinshi byatumye mpitamo Mushambokazi. Uretse ubwiza afite bwo ku mubiri, afite n’ubwiza bwo ku mutima. Aranyumva, nkamwumva. Ni umugore wamfasha gutera imbere no kugira indi ntambwe ntera mu buzima. Ni umugore mbona twanyurana mu buzima uko bwaba bumeze kose."

Yunzemo ati " Namuvugaho byinshi ariko icyo nakubwira ni uko yujuje byose nasanze byatuma ambere umugore, ’umutima w’urugo’ rwanjye."

Seif agiye kubana na Mushambokazi Belyse nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana. Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo Seif yari yateye ’ivi’ asaba Mushambokazi ko bazarushinga.

Seif ni umukinnyi wo mu kibuga hagati wa APR FC. Ni ikipe yerekejemo umwaka ushize avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 4. Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga, avamo muri 2015 ari nabwo yahise ajya muri Rayon Sports.

Ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Uyu mwaka ari mu bakinnyi ba APR FC bayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Byari ibyishimo bisesuye kuri bombi

PHOTO:Shakuru Portrait

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo