Sefu ntari mu bakinnyi bazakina na Kirehe FC – AMAFOTO

Niyonzima Olivier Sefu uheruka guhesha Rayon Sports amanota 3 mu mukino iheruka gutsinda Musanze FC 2-1 ntari mu bakinnyi bazayikinira umukino w’umunsi wa 14 ikina na Kirehe FC kubera amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League . Abakinnyi bayo bose bari baravunitse bamaze kugaruka mu myitozo uretse Mugisha Gilbert.

Undi utakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 ni Bimenyimana Bon Fils Caleb wagiye i Burundi gukemura ibibazo by’umuryango byihutirwa ariko akaba yarasize abibwiye ubuyobozi bw’ikipe. Biteganyijwe ko Caleb agaruka mu Rwanda kuri uyu Gatatu tariki 9 Mutarama 2019 agafatanya n’abandi kwitegura umukino wa Kirehe FC uzabera i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Manzi Thierry yatangarije Rwandamagazine.com ko biteguye neza kandi bashaka amanota 6 asigaye mu 9 bari biyemeje.

Ati " Mbere y’umukino wa Musanze FC twihaye intego yo kwegukana amanota 9 yose yari asigaye ngo Phase aller irangire. Andi akurikiyeho ni aya Kirehe FC kandi turayiteguye neza. Turi gukorana imbaraga ngo tuzayegukane."

Rayon Sports ni iya 3 n’amanota 25 naho Kirehe FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11. Shampiyona iyobowe na APR FC ifite amanota 29. Mukura VS ya 2 ifite amanota 26.

Imikino y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League:

Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019

Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Grounds)
Mukura VS vs Etincelles FC (Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)
Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare grounds)

Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama2019

Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Grounds)
Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Urutonde rw’agateganyo

Habanje kugabanywa ibyatsi by’ikibuga cya Nzove

Morale ni yose...Mbere yo gutangira imyitozo ni uku abakinnyi ba Rayon Sports baba bameze

Bukuru Christophe uheruka gutanga umupira wavuyemo igitego cyahesheje Rayon Sports amanota 3 ku mukino wa Musanze FC

Myugariro Hussein Habimana uheruka gukina umukino wa mbere akawitwaramo neza

Nova Bayama yakoraga imyitozo ya nyuma muri Rayon Sports kuko irangiye aribwo yahawe ibaruwa imusezerera ashinjwa guta akazi

Imyitozo igana ku musozo, Nkunzingoma Ramazan yasabye abanyezamu be kujya kuruhande akabereka ko na we hari ibyo akibuka mu gufata amashoti

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • hey

    Karabaye, ubuse ninde uzadukinira nka number 8 or 10, kombona Mugheni atari yagaruka kuri form nimvune zimugeze habi, kuva yaza nta match yari yakina ngo ngo irangire ari muzima, no tubuze super hero wacu. Coach azahe ikizere Christophe kandi bibuke ko tunyotewe nibitego. Thiery yibuke ibyo yadukoreye i kirehe ubushize bimutere imbaraga zo kuzakanira

    - 9/01/2019 - 10:49
  • Once Again

    Rwandamagazine turabemera cyane!!!Sefu icyuho cye ntago kizagaragara cyane kuko ndumva bahita bagarura yannick or Bukuru.

    - 10/01/2019 - 11:31
Tanga Igitekerezo