Sadate yishinganishije muri Perezidansi

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ibaruwa ifunguye, amugaragariza ipfundo ry’ibibazo bidashira bya Rayon Sports ndetse asaba ko yabafasha ko byakemurwa.

Ni ibaruwa yanditse kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi 2020.

Ingingo z’ingenzi zikubiye muri iyi baruwa :

. Sadate yandikiye Perezida Kagame yishinganisha
. Inyerezwa ry’umutungo no gukwepa imisoro
. Kwangisha rubanda ubutegetsi no gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda

Iyi baruwa ije ikurikira iyo Munyakazi Sadate aheruka kwandikira Urwego rw’Imiyoborere (RGB) arumenyesha ko hari abantu biyitirira Rayon Sports ndetse ngo bashatse kuyigira iyabo ku ngufu mu nyungu zabo.

Ni mu ibaruwa ndende uyu muyobozi wa Rayon Sports yandikiye umuyobozi mukuru wa RGB kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo