Sadate ’Yegujwe’,...na we ati Ntamuntu ubifitiye uburenganzira’

Nyuma y’uko hasohotse ibaruwa yeguza Munyakazi Sadate na komite ye ku buyobozi bwa Rayon Sports, we ngo asanga ibyo bitari mu nshingano z’umuntu uwo ariwe wese ahubwo ngo Inteko rusange ibyemeza.

Ni ibaruwa yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ariko bigaragara ko yanditswe tariki 23 Gicurasi 2020.

Ibikubiye mu ibaruwa yeguza Sadate na Komite ayoboye

Kuwa 23 Gicurasi 2020 saa 11h30, i Kigali hateraniye inama y’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports yiga ku bibazo biri mu gikorwa cy’umuryango Rayon Sports FC.

Inama y’ubuyobozi y’umuryango Rayon Sports imaze gusuzuma imiyoborere y’igikorwa cyayo (Rayon Sports FC), yasanze comite iriho yirengagiza ndetse irenga ku mategeko shingiro(statu) agenga umuryango wa Rayon Sports mu ngingo ya 4,11 niya 28.

Dushingiye ko izi ngingo zose zirengagijwe kandi zigomba kubahirizwa, inama y’ubuyobozi isanga ari amakosa akomeye yakozwe bityo ifata iyemezo yo guhagarika comite yayoboraga igikorwa y’umuryango (Rayon Sports FC)

Inama y’ubuyobozi ishyizeho kandi yemeza ko comite ihagararira ndetse ikareba ubuzima bwite bwa buri munsi bw’igikorwa cy’umuryango Rayon Sports FC kugeza igihe amatora azabera.

Iyo komite yashyizweho ikaba igizwe na:

1. Ngarambe Charles
2.Muvunyi Paul
3.Dr Rwagaondi Claude
4.Ntampaka Theogene
5. Gainya Chane Denis
6.Muhirwa Prosper
7.Ruhamyambuga Paul

Sadate arahakana kuba yegujwe hamwe na Komite ye

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.c om, Munyakazi Sadate yavuze ko na we iyo baruwa yayibonye ariko yahakanye ko hari uwari we wese wabasha kweguza komite atari Inteko rusange.

Ati " Komite ntabwo ikurwaho n’umuntu ahubwo ni Inteko rusange. Nta muntu ubifitiye ububasha. Igitera ibi byose ni ibibazo bijyanye n’umutungo wa Rayon Sports wanyerejwe Komite yatangiye gukurikirana."

Yunzemo ati " Ikindi Ngarambe yasimbuye na Muvunyi Paul ku buyobozi bw’umuryango kandi ikindi urwego nyobozi ntabwo rubaho mu nzego za Rayon Sports...."

Munyakazi Sadate yaherukaga gusabwa kwegura, bivugwa ko yagiye ku buyobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko arabyanga avuga ko amategeko y’umuryango (Association) Rayon Sports amwemerera kuyiyobora no kuyihagararira mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi nibwo Munyakazi Sadate yari yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa y’amapaji ane, igaruka ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports

Tariki 14 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange yabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kigo cy’imikino cya Nyamata basanzwe bita ’Tuza Inn’. Yari asimbuye Paul Muvunyi wari umaze imyaka ibiri ayobora Rayon Sports.

Tariki ya 9 Gicurasi 2020 nibwo Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru bitewe n’amagambo yatangaje nyuma y’uko Rayon Sports ititabiriye Igikombe cy’Ubutwari 2020 mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ni icyemezo yamaze kukijuririra.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo