Sadate yavuze ku ’mubano udasanzwe uri hagati ya Rayon Sports na APR FC’

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yahakanye ko nta mubano udasanzwe uri hagati ya APR FC ndetse ngo nta mpuhwe biteguye kugirira iyi kipe ya gisirikare ariko ngo hanze y’ikibuga si abanzi, ahubwo ngo ni abanyarwanda bose bahuriye ku gihugu kimwe bagomba no gufatanya kubaka.

Nyuma y’aho hagati ya 2016 na 2017 Rayon Sports iguze Yannick Mukunzi, Rwatubyaye Abdul na Rwigema Yves bari inkingi za mwamba muri APR FC, byavugwaga ko amakipe yombi yunzwe na FERWAFA, akemeranywa ko ntayo izongera gutwara umukinnyi w’undi.

Guhuzwa kw’amakipe yombi byatangiye kwigaragaza mu mpeshyi ya 2019 ubwo Manzi Thierry; Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu na Bukuru Christophe bari inkingi za mwamba Rayon Sports yari yubakiyeho ubwo yajyaga gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, bose bagiye muri APR FC mu buryo abafana batasobanukiwe.

Mu byasaga n’igurana, Rayon Sports yaguze abakinnyi batandatu muri 16 birukanwe na APR FC, barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime.

Mu mpera z’Ukuboza APR FC yatije Rayon Sports rutahizamu Sugira Ernest mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru iherutse kongera gusaba ko uyu mukinnyi yazongera no kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Sadate Munyakazi , Perezida wa Rayon Sports yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda

Yannick Bizimana niwe mukinnyi APR FC iheruka kugura muri Rayon Sports ndetse ari mu berekanwe bashya b’iyi kipe tariki 19 Nyakanga 2020.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020 mu rubuga rw’imikino ubwo yari umutumirwa, Munyakazi Sadate yabajijwe kuri uwo mubano udasanzwe ngo ukomeje kuranga amakipe yombi asanzwe ari amakeba.

Uwitwa Fulgence niwe wabajije icyo yise umubano udasanzwe ngo ukomeje kurangwa hagati ya Rayon Sports na APR FC muri iyi minsi, aho akomeje ngo guhererekanya abakinnyi

Mu kumusubiza, Sadate yatangaje ko atabona ibintu kimwe na we kuko ngo nta mpuhwe na nke biteguye kugirira APR FC .

Yagize ati " Ntabwo mbona ibintu kimwe na we. Ntan’urwango ruri hagati ya Rayon Sports na APR FC . Rayon Sports izaharanira igihe cyose gutsinda APR FC mu mikino bazahura ngo bakine. Yaba umukino wa gishuti, waba umukino wa Shampiyona, waba umukino twahujwe ....ndagira ngo mbivuge binumvikane neza. Nta mpuhwe tuzagirira APR mu kibuga , nta na rimwe, ntanazo. Nta nubwo bizabaho. "

Yakomeje avuga ko nyuma y’ikibuga ho batazahajyana ubukeba bagirana mu kibuga kuko ngo bafatanyije kubaka igihugu n’umupira w’u Rwanda. Sadate yemeje ko APR FC na Rayon Sports arizo nkingi z’umupira w’ u Rwanda.

Ati " ...ariko nyuma y’ikibuga, yaba Rayon Sports, yaba APR FC , yaba Mukura VS , yaba nde, turi abanyarwanda. Dufite igihugu kimwe, dufite icyerekezo kimwe, dufite umutoza umwe. Ntabwo rero uko guhangana tugirana mu kibuga ariko twajyana no hanze y’ikibuga ari nayo mpamvu abantu bagomba gusobanukirwaho."

" Nyuma y’ikibuga tugomba kubaka umupira w’u Rwanda dufatanyije na APR FC ,dufatanyije n’andi makipe. By’umwihariko, APR FC na Rayon Sports, niyo nkingi y’umupira w’u Rwanda. Abantu ntibakunda kubyemera ariko niko kuri . Iyo nkingi rero igomba kubaka umupira ufatika kandi mwiza ariko bitavuze ko dushobora kugira ’favor’ n’imwe duha APR FC mu kibuga. "

Yakomeje agira ati " Ababifata muri ubwo buryo rero babyumve neza , haba kuri Rayon Sports , haba no kuri APR FC , nta na rimwe tuzaha ’favor’ APR FC mu kibuga , ahubwo tuzaharanira kuyitsinda umukino wose ....ubu mfite agahinda gakomeye kuko yantsinze muri Shampiyona , nanitegura ko ngomba kuyitsinda uko byagenda kose. Yagize amahirwe retour (umukino wo kwishyura) ntiyaba ariko iyo iba rwose umujinya twari dufite twari kuyitsinda..."

" Icyo navuga kuri icyo gusa , ni uko nyuma y’ikibuga, tugomba kumva ko turi abanyarwanda , dufite igihugu kimwe. Tugomba kugira icyerekezo kimwe, ariko twagera mu kibuga , tukumva ko dushaka amanota 3."

Mugisha Gilbert na we azajya muri APR FC ?

Ubwo Yannick Bizimana yagurwaga na APR FC avuye muri Rayon Sports, byakunzwe kuvugwa ko na Mugisha Gilbert agomba kwerekeza muri iyi kipe ya gisirikare.

Gilbert ngo ntabwo azajya muri APR FC nkuko byavuzwe

Umufana yabajije Perezida wa Rayon Sports niba ibivugwa ari impamo, amusubiza ko habayeho kumwifuza ariko we ngo ntaho azajya.

Ati " Mugisha Gilbert nta gahunda afite yo kujya muri APR FC muri uyu mwaka w’amasezerano dufitanye. Wenda hashobora kuba harabayeho kumushaka ariko ntabwo byashobotse. Azaba ari umukinnyi wacu muri iyi ’saison’."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo