Sadate yasubije abasabye ko habaho inteko rusange

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yasubije abanyamuryango b’iyi kipe bari basabye ko habaho inteko rusange idasanzwe ngo higwe uburyo hakemurwa ibibazo bivugwa muri iyi kipe ya ’rubanda’, ababwira ko bidashoboka ko iyo nteko rusange itumizwa.

Abanyamuryango ba Rayon Sports 27 nibo banditse ibaruwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2020, basaba Perezida wayo gutumiza inama y’Inteko Rusange kugira ngo ibibazo biri mu ikipe ngo byagarutsweho mu itangazamakuru bishakirwe umuti.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yari yakiriye iyo baruwa yasabaga inteko rusange. Kuri iki cyumweru tariki 9 Kanama 2020 Sadate yari yatangarije Rwandamagazine.com ko igisubizo yagombaga kugitanga vuba..

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanditse ibaruwa busubiza abo banyamuryango ba Rayon Sports.

Hari nyuma gato y’uko hatangajwe ko inzego zose za Rayon Sports zibaye zihagaritswe, uretse Komite nyobozi.

Ibaruwa Munyakazi Sadate yanditse ashyizeho amazina yose y’abasinye basaba ko hatumizwa inteko rusange idasanzwe, iragira iti " Nshingiye ku ibaruwa nandikiwe n’umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB), nshingiye ku ibaruwa nandikiye abagize inzego za Association Rayon Sports izimenyesha ko zibaye zihagaritswe , mbabajwe ko kubamenyesha ko inama y’inteko rusange idasanzwe mwasabye idashobora kuzatumizwa kuko uretse urwego nyobozi (Komite nyobozi), izindi nzego zose zabaye zihagaritswe kugera igihe inononsora ry’amategeko shingiro ya Association Rayon Sports rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye nayo mategeko. Tuboneyeho kubasaba guhagarika ibikorwa byose mwakoraga mu izina rya Association Rayon Sports."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo