Sadate na komite ye bakuweho

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nzeri 2020 nibwo Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate ye bakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports.

Byabereye mu nama yahuje Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ndetse na Komite ya Rayon Sports ndetse na bamwe mu bakunze kugaragara ko batayishyigikiye.

Ni inama yabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri. Umwe mu myanzuro ni uko Komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate ikurwaho, hakaza gushyirwaho indi komite y’agateganyo igomba kumara iminsi 30 ishyira ibintu ku murongo.

Minisiteri ya Siporo yahise itumiza inama y’abanyamakuru ngo hasobanurwe iby’imyanzuro yavuye muri iyo nama.

Ni ikiganiro cyayobowe na Dr. Usta Kaitesi uyobora RGB na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Dr Usta yavuze ko Rayon Sports ari umuryango utari uwa Leta udaharanira inyungu ari nayo mpamvu binjiye mu kibazo kugira ngo bakemure ibibazo by’amategeko byari birimo.

Yavuze ko basanze Rayon Sports ifite ikibazo mu mategeko ndetse ikaba ifite amazina abiri: Rayon Sports Club na Association Rayon Sports.

Muri 2013 ubwo ikipe yasubiraga i Nyanza ngo nibwo abanyamuryango bayihinduriye izina witwa Association Rayon Sports, bikorerwa ku Kicukiro ariko mu mabaruwa ubu yandikwa bikaba bigaragara ko ukorera mu Karere ka Nyarugenge.

Yavuze ko basanze harimo ikibazo kuho Rayon Sports muby’ukuri ibarizwa ndetse n’abanyamuryango bayo n’uburyo babuhabwa n’uburyo babutakaza.

Logo ebyiri b’ibyicaro bine ngo ni bimwe mu bibazo basanze mu mategeko ya Rayon Sports kuko abanyamuryango bayo ngo batahinduraga

Amafaranga uburyo yinjira n’uburyo asohoka basanze ngo bitanoze ndetse n’imyenda ngo idasobanutse. Yavuze ko hari abatanga amafaranga, bakishyuza umurengera. Ikindi ngo ni amafranga y’abaterankunga atagaragazwa uko akoreshwa.

Tariki ya 14 Nyakanga 2019 ni bwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports nka Perezida wa Rayon Sports mu nteko rusange yabereye mu Karere ka Bugesera.

Ikiganiro kirakomeje

Inkuru irambuye ni mu kanya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo