Rutanga yasinye muri Police FC

Rutanga Eric wari ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze gusinya muri Police FC imyaka 2.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 nibwo Rutanga yasinye aya masezerano muri Police FC.

Rutanga Eric yakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC . Yamaze imyaka igera kuri 4 akinira ikipe nkuru ya APR FC. Tariki 6 Nyakanga 2017 nibwo yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Tariki 5 Nyakanga 2019 nibwo Rutanga yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports anahabwa igitambaro cya Kapiteni, imwemerera kumuha Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000 FRW). Imwe mu nshuti za hafi za Rutanga yatangarije Rwandamagazine.com ko icyo gihe yahise ahabwa Miliyoni 2 ariko mu masezerano bumvikana ko nibigeza tariki 30 Kanama 2019 atarahabwa asigaye , azaba afite uburenganzira bwo kwigurisha. Uwaduhaye amakuru avuga ko iyo ari nayo ngingo Rutanga yagendeyeho atera umugongo Rayon Sports, akerekeza muri Police FC.

Photo: Mucyo Antha

Rutanga abaye umukinnyi wa kane uvuye muri Rayon Sports nyuma ya Eric Irambona na Kimenyi Yves bamaze gusinyira Kiyovu SC. Asanze muri Police FC Iradukudan Eric bita Radou bakinanaga muri Rayon Sports na we wasinyiye Police FC mu cyumweru gishize.

Uko ari 3 bamaze kuva muri Rayon Sports....Michael Sarpong (i bumoso) wirukanwe, Rutanga Eric wamaze kujya muri Police FC na Irambona Eric wasinyiye Kiyovu SC

Rutanga Eric wamaze kuva muri Rayon Sports yari abereye kapiteni

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo