Rugwiro yanditse ’atabariza’ abakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buti nta ’Kirarane’ tubarimo’

Rugwiro Herve, Kapiteni wa Rayon Sports yandikiye umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate amumenyesha ibibazo abakinnyi bafite ahanini ngo bishingiye ku kutabona umushahara. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buhamya ko ubu nta kirarane bafitiye abakinnyi.

Ibibazo by’abakinnyi ba Rayon Sports bikubiye mu ibaruwa, Rugwiro Herve yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2020.

Rugwiro Herve avuga ko hari ibibazo bafite ngo bibabereye ingorabahizi, bikomeje kubugariza, ngo bigashyira n’ubuzima bwa bamwe mu bakinnyi mu kaga kuko ngo ariho honyine bakura amaronko (mu kazi kabo ka buri munsi).

Rugwiro avuga ko bakeneye kumenyeshwa niba bakiri mu isubikwa ry’umurimo kubera impamvu z’umukungu cyangwa iza tekiniki. Yasabaga ko bamenyeshwa niba baravuye muri icyo gihe barimo kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Yavuze ko bibaye ngombwa byakongera bikaganirwaho cyangwa se bikanonosorwa.

Yanavuze ku bibazo by’imishahara, uduhimbazamusyi tw’imwe mu mikino ndetse n’ibirarane bya recruitment. Yasabye ubuyobozi kwishyura ibyo birarane byose kugira ngo banoze imikoranire myiza kandi bose ngo bubahirize ibyo basabwa.

Muri iyi baruwa, Rugwiro avugamo ko batarabona imishahara yo kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Kanama uyu mwaka. Yasabaga ko bahabwa umushahara ashingiye ku ngoboka FIFA iheruka koherereza amafederasiyo yo ku isi ngo nayo ayashyikirize amakipe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za covid-19.

Rugwiro yakomeje asaba ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports gukemura ibibazo by’abakinnyi kugira ngo habeho ’ Team Spirit’ ndetse ngo hakabaho ikipe yashyirwaho igizwe n’abahagarariye abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi izajya isura urugo ku rundi mu z’abakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo ubuyobozi bwumve neza ibibazo bafite.

Yasoje avuga ko ibyo yagarutseho byose biterwa no kuba nta mushahara bafite, ku bashya ngo bakaba bataraboba amafaranga ya ’installation’. Rugwiro yavuze ko ibyo yanditse yabigejejweho na bagenzi be.

Yasoje ibaruwa ye agira ati " Nimba twifuza kubaka Gikundiro yejo hazaza twe tubereye abakozi ariko n’abakunzi muri rusange, twabasabaga twese hamwe kurangwa n’ubufatanye, ubworoherane no gushakira umuti w’ibibazo hamwe."

’Nta kirarane cy’umushahara dufitiye abakinnyi’

Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu nta kirarane cy’umushahara na kimwe babereyemo abakinnyi kuko ukwezi kwa Werurwe bari babarimo ngo bakubishyuye uyu munsi.

Yunzemo avuga ko ubuyobozi bwamaze kumvikana n’abakinnyi ko nta mushahara bazaba muri ibi bihe.

Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko ibirarane by’imishahara ubu ngo bamaze kubyishyura abakinnyi ....icya nyuma ngo bakibonye kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nzeri 2020

Yagize ati " Ibirarane byose twabagombaga twarabibahaye ndetse n’uyu munsi twabahaye ikirarane twari tubasigayemo cy’ukwezi kwa gatatu. Ikindi ni uko bamaze kugirana amasezerano n’ikipe , ko muri ibi bihe bya COVID-19 nta mafaranga tuzabaha kugeza ibikorwa by’umupira w’amaguru bifunguye kubera ko nabo muri iki gihe batari kudukorera akazi."

" Abantu bagomba no kubimenya n’amategeko y’umurimo arabisobanura neza , umushahara ni ikiguzi cy’akazi umukozi yakoze. Itegeko rirabisobanura neza. Iyo udakora ntabwo ari itegeko kuguhemba."

Yunzemo ati " Ikindi ni uko abo bakinnyi, buri umwe yagiranye amasezerano n’ubuyobozi , muri umwe akisinyira bigendanye na kontaro ye , ko ntacyo yishyuza Rayon Sports."

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2020 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports bahembwe ukwezi kwa Werurwe ikipe ya Rayon Sports yari ibabereyemo nk’ikirarane cy’umushahara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo