Imikino

Ronaldinho yujurije imyaka 40 muri gereza, abo bafunganye bamukorera ’Surprise’

Ronaldinho yujurije imyaka 40 muri gereza, abo bafunganye bamukorera ’Surprise’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 Ronaldinho yizihije isabukuru y’imyaka 40 ari muri Gereza yo muri Paraguay.

Ronaldinho n’umuvandimwe we bafungiye muri Paraguay kuva mu ntangiriro z’uku kwezi bakurikiranyweho kwinjira muri icyo gihugu bakoresheje inzandiko z’inzira (’passports’) mpimbano.

Kuri uyu wa Gatandatu, bagenzi be bafunganywe, bamukoreye ’Surprise’ bamwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 40 yujuje , bamwokereza inyama (barbecue) , bishimana na we.

Ronaldo na Rivaldo bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu nabo banditse kuri Instagram ubutumwa bwo kumukomeza.

Yifashishije ifoto bari kumwe, Ronaldo yanditse ubutumwa bukomeza Ronaldinho

Ronaldo yanditse ati " Ndizera neza ko uzabasha guca muri icyo gice kigoye cy’ubuzima bwawe , ukanyuranamo umunezero usanzwe ukuranga."

Rivaldo we yagize ati " Imana iguhe umugisha ndetse n’imbaraga zo guca muri ibi bihe bigukomereye. Ndakomeza kugusengera."

Samuel Eto’o we yagize ati " Isabukuru nziza muvandimwe. Simfite amagambo yo kuvuga, sinzi mu by’ukuri n’icyo kuvuga. Uri inshuti yanjye, umuvandimwe. Sindabasha kwakira ibyo uri gucamo. Icyo nagusaba gusa ni ukugira imbaraga no gusenga cyane."

Ronaldinho yakiniye amakipe akomeye ku Isi nka Paris Saint-Germain, Milan AC , Barcelona n’izindi. Yanakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil igihe kirekire.

Mu myaka ya 2004 na 2005, Ronaldinho yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi ndetse ibihe byiza cyane by’umupira we yabigiriye muri Barcelona.

Mu mwaka wa 2002, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, ari kumwe n’abandi ba rutahizamu b’ibihangange, Ronaldo na Rivaldo.

Bigereranywa ko umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 100 z’amapawundi.

Afungiye muri Paraguay kuva mu Ntangiriro z’uku kwezi

Arashinjwa kwinjira muri Paraguay akoresheje ’Passeport’ y’iki gihugu y’impimbano

Inkuru bijyanye:

Inshuti ya Ronaldinho yahishuye uko amerewe muri Gereza yo muri Paraguay

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)