Rayon Sports yungutse Fan Club nshya...ku ikubitiro bakusanyije asaga Miliyoni

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kunguka Fan Club nshya yitwa Indatwa Rayon Fan Club yahise ikusanya asaga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira Rayon Sports.

Ni Fan Club yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali. Inama yo kuyishinga yitabiriwe n’abagera kuri 77.

Muri iyo nama bemerejemo izina rya Fan Club muri menshi abayitangije bari baratanze ndetse hanatorerwamo komite nyobozi yayo.

Kamayirese Jean Damour niwe watorewe kuba Perezida wayo, Tuyirate Benjamin aba Visi Perezida wa mbere, Niyonkuru James Keny bakunda kwita Damour aba Visi Perezida wa kabiri , Nsengimana Evariste atorerwa Comission ya Mobilisation naho Uzanye Ange aba umunyamabanga akaba n’umubitsi wa Indatwa Rayon Fan Club.

’Umufatanyabikorwa wa mbere’

Kamayirese Jean Damour watorewe kuyobora Indatwa Fan Club yatangarije Rwandamagazine.com ko bagize igitekerezo cyo gushinga iyi Fan Club nyuma yo kubona ko uko byagenda kose, umufatanyabikorwa ukomeye wa Rayon Sports wa mbere ari umufana wayo.

Yavuze ko bayishinze nyuma yo kubona ko hakiri umubare munini w’abafana kandi banafitiye ikipe akamaro ariko batari bibumbira muri za Fan Clubs.

Ati " Urabibona ko ubu umufana ariwe muntu ikipe yacu ishingiyeho ndetse navuga ko ariwe mufatanyabikorwa wa mbere wa Rayon Sports kuko niyo abandi bafatanyabikorwa bose bagenda, umufana arahaguma."

Yunzemo ati " Twasanze hari abantu benshi batari muri za Fan Clubs kandi bafite inyota yo kubaka, twiyemeza kubaka iyo twabahurizamo. Ubu twavuga ko tuje gufatanya n’abandi gutanga umusanzu wo kubaka ikipe yacu."

Kamayirese yavuze ko Fan Club yabo irimo ingeri zitandukanye kandi ngo bose inyota bafite ni ukubaka Rayon Sports ku buryo mu nama yabo ya mbere bahise bakusanya asaga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati " Ubu twatangiye tugera kuri 70 ariko hari n’abandi batabashije kuboneka muri iyi nama ya mbere kubera ko hari mu mibyizi. Gusa twakusanyije Miliyoni n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 FRW) agomba gushyikirizwa ikipe kuko muri iyi minsi iradukeneye nk’abafana ngo tuyitere inkunga yiyubake tuzahangane n’abakeba duhagaze bwuma."

Yakomeje avuga ko biyemeje ko nibura buri kwezi bazajya batanga umusanzu w’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ngo ashobora no kuziyongera bitewe n’ibyo abanyamuryango bazemeza. Mu mezi atandatu ngo bafite umuhigo wo kujya batanga agera ku bihumbi magana atanu (500.000 FRW) muri Rayon Sports buri kwezi.

Indatwa Rayon Fan Club ije yiyongera kuri Fan Clubs za Rayon Sports zisaga 40. Mu minsi yashize abaziyobora bari bateranye biyemeza gutanga asaga Miliyoni 18 FRW zo gufasha Rayon Sports kugura abakinnyi bashya.

Kamayirese Jean Damour wari ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye niwe watorewe kuba Perezida w’Indatwa Rayon Fan Club

Tuyirate Benjamin Visi Perezida wa mbere w’Indatwa Rayon Fan Club

Niyonkuru James Keny bakunda kwita Damour , Visi Perezida wa kabiri w’Indatwa Rayon Fan Club

Uzanye Ange , umunyamabanga akaba n’umubitsi wa Indatwa Rayon Fan Club

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo