Amafoto utabonye:Rayon Sports yongeye kunganya na Gicumbi FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, aya makipe yongera kunganya nkuko byari byagenze mu mukino wa shampiyona ubanza.

Uyu mukino Rayon Sports yakiriyemo Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma irimo irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, niwo wabimburiye iyindi yo kuri uyu munsi wa 26 wa shampiyona.

Watangiye ku isaha ya saa sita n’igice, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2022.

Rayon Sports yari yaruhukije Khalim Mackenzie, Moussa Esenu, Olivier Kwizera na Nishimwe Blaise.

Ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 na 41 mu gihe ibya Gicumbi FC byatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 33 na 51.

Mu mukino ubanza, amakipe yombi yari yanganyije nabwo 0-0 mu mukino wabereye i Gicumbi.

Onana niwe watsinze ibitego byombi bya Rayon Sports

Malanda Destin watsindiye Gicumbi FC

Umunyezamu wa Gicumbi yishimira Igitego cyo kwishyura

Antoine bahimba Birabakoraho yiyemeje guhora inyuma ya Gicumbi mu bihe byose

Tuyishimire Khalim ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol akanaba ushinzwe gukurikirana by’umwihariko Rayon Sports

Perezida wa Gicumbi FC


Martin Rutagambwa wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports ntajya asiba Ku mikino ya Rayon Sports

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo wagaragaje ko afana Rayon Sports yari yaje no kureba uyu mukino

Aba yazanye n’abana be

Muhirwa Prosper na we wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports

Abraham Kelly wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports

Kayisire Jacques , Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports

Dr Norbert Uwiragiye ni umwe mu baba hafi ya Rayon Sports mu bihe byose haba mu kwitabira imikino, mu bushobozi bw’amafaranga ndetse no mu bujyanama

Sasha ATI ko mukina ibyo tutavuganye?

Camarade na we yari mu mibare nibura yamufasha gucyura rimwe

Dinjeke yavunikiye muri uyu mukino

Nyuma yo gutsindwa Igitego cya kabiri, Adolphe yagaragaje ko yagize Ikibazo, asaba gusimbuzwa

Umukino urangiye, Irandukunda Axel yaje kuririmbana n’abakinnyi ba Rayon Sports yahozemo anasuhuza abafana

PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo