Rayon Sports yitoreje ku matara yakiriraho Bugesera FC, yiyemeje kuzuza Stade ya Kigali (Amafoto + Video)

Rayon Sports yakoreye imyitozo yayo ya nyuma ku matara ya Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, yitegura umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro izakiramo Bugesera FC ku wa Kabiri, tariki ya 26 Mata 2022, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yibanze ku guhererekanya umupira n’amwe mu mayeri yifashishwa mu kibuga.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuze ko biteguye neza umukino bazahuramo na Bugesera FC ndetse bashaka kongera guha Aba-Rayon ibyishimo.

Ati “Imyitozo yari imeze neza, turi kwitegura umukino w’ejo [ku wa Kabiri], duhagaze neza, navuga ko ikipe imeze, twiteguye gutanga ibyishimo nk’ibisanzwe.”

Abajijwe icyahindutse muri iyi kipe imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda, Muhire Kevin yavuze ko nta kidasanzwe uretse kuganira nk’abakinnyi bakiyemeza kwitanga birushijeho.

Ati “Nta cyahindutse cyane uretse kuganira hagati yacu tukamenya ikipe turimo n’agaciro kacu nk’abakinnyi. Twaraganiriye tubona ko hari icyo dukwiye gutanga cyangwa guha ikipe, ku bwanjye navuga ko turimo kubikora neza kandi n’ibindi tuzakomeza tubikora nta kibazo.”

Ku bijyanye n’amahirwe ya Rayon Sports ku Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, Kapiteni wayo yashimangiye ko bishoboka ariko avuga ko bizaterwa n’uko bazajya bitwara mu mikino iri imbere.

Ati “Birashoboka cyane, ni ugukomeza gukora, tubara umukino ku mukino, ubu sinavuga ko twagitwara ariko uko tuzagenda twegera imbere, tuzajya tubara ibindi biri imbere.”

Yasabye abafana ba Rayon Sports kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuko na bo biteguye kongera kubaha ibyishimo ndetse gukinira ku matara bikaba bikunze kubaha umusaruro mwiza.

Ati “Twarabisabye kuko ku mikino ya nijoro abafana baba bahari kandi baba bavuye ku kazi, imbaraga z’abafana ziba zikenewe ni yo mpamvu twasabye ko umukino uba nijoro. Ku bwanjye ni ukudushyigikira bidasanzwe haba ku bakinnyi n’aba-Rayon muri rusange. Imikino ya nijoro ni myiza kuri Rayon kandi biranadufasha kugira ngo twitware neza.”

Yongeyeho ati “Baze ari benshi, badushyigikire natwe ntituzabatenguha, tuzakomeza dukore cyane kandi ndizera ko tuzabaha ibyishimo nk’ibisanzwe.”

Kuri uyu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yihaye intego yo guca agahigo ko kuzuza abafana muri Stade ya Kigali.

Yatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe ahadatwikiriye, bizaba ari 2000 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande bizaba ari 5000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade barishyura ibihumbi 20 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP) bishyure ibihumbi 10 Frw.

Buri muntu wese ushaka kureba uyu mukino asabwa kuba “yarikingije COVID-19 inkingo zombi.”

Amatike y’uyu mukino agurwa umuntu anyuze kuri *939#.

Amafoto + Video: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo