Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Yannick Bizimana

Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na rutahizamu wayo, Bizimana Yannick, wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi APR FC yifuje kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo yakinaga muri AS Muhanga, ariko birangira yerekeje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Yongeye kwifuzwa na APR FC yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kumugurisha ndetse bivugwa ko yatanzweho asaga gato miliyoni 20 Frw.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter, yemeje ko yamaze gutandukana na Bizimana Yannick.

Iti "Turemeza ko Yannick Bizimana yamaze gutandukana na Rayon Sports. Buri wese muri Rayon Sports arashimira Yannick ubwitange yagize ndetse tumwifurije amahirwe masa.”

Mbere yo kujya muri Rayon Sports, Bizimana Yannick yari amaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Muhanga . Yari yerekeje muri AS Muhanga ayitijwemo n’ikipe ya Gitikinyoni .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo