Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona 2018/2019 nyuma yo kunyagira Kirehe FC 4-0 bya Jules Ulimwengu (2) na Michael Sarpong (2) ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona.
Rayon Sports yasabwaga nibura gutsinda umwe mu mikino 2 yari isigaye ngo Shampiyona irangire.
Kirehe FC niyo yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 29 wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2019.
Rayon Sports yashakaga amanota 3 yari kuyifasha kwegukana igikombe mu gihe Kirehe FC yasabwaga gutsinda Rayon Sports kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Robertinho yakinaga ashaka gutsinda umukino wa 18 adatsindwa kuko muri 17 yaherukaga yanganyijemo 2 atsinda 15.
Umukino waherukaga guhuza amakipe yombi ku kibuga cya Nyakarambi hari tariki 1 Gicuraasi 2018. Icyo gihe Kirehe FC yanganyije na Rayon Sports 1-1. Icyo gihe Eric Rutanga niwe watsindiye Rayon Sports ku munota wa 33, Uwimbabazi Jean Paul (kuri ubu uri muri Police FC) acyishyura ku munota wa 50.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wateranye umupira myugariro wa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper.
Ku munota wa 40, Nzabonimpa yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong.
Ku munota wa 74, Ulimwengi yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ari nacyo cya 19 agize muri Shampiyona ndetse yakomeje kuyobora ba rutahizamu.
Ubwo hari hamaze kongerwaho iminota 3, Sarpong yatsinze igitego cya 4 ari nacyo cya 16 atsinze muri iyi Shampiyona akinnye ku nshuro ya mbere.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino , Rayon Sports yagize amanota 69 ihita inegukana bidasubirwaho igikombe cya Shampiyona mu gihe hasigaye umukino umwe ngo Shampiyona irangire. Ku mukino w’umunsi wa 30 Rayon Sports izakira Marines FC.
Rayon Sports yaherukaga igikombe cya Shampiyona muri 2017. Ni icya 9 yegukanye.
Abafana ba Kirehe FC bari bizeye ikipe yabo ko yakwitwara neza ku kibuga cyayo
Abafana ba Rayon Sports nabo bari bizeye igikombe ko bagikura i Nyakarambi
Da Silva na Bikorimana bari baje gushyigikira bagenzi babo
Gacinya (i buryo ) wigeze kuyobora Rayon Sports
Paul Muvunyi yari yaje gushyigikira abasore be
I buryo hari Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports....i bumoso ni abahungu ba Paul Muvunyi
Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports
Kamayirese Jean D’Amour (wambaye ubururu) ushinzwe imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye
Michael Sarpong watsinze ibitego 2
Ulimwengu Jules na we yatsinze 2
Kirehe FC yabanje kwihagararaho
Ntibyari byoroshye
Intsinzi itanga igikombe iraryoha...Visi Perezida wa Rayon Sports , Muhirwa Frederic arafata ’Selfie’ na Thadee ukuriye Discipline muri Rayon Sports....batahanye ifoto y’urwibutso rwa Nyakarambi bakuye igikombe
Paul Muvunyi na we yishimiye iki gikombe
Aha ho birigaragaza !
Hamaze kujyamo ibitego 3, Gikundiro Forever bahinduye imyenda bambara iyerekana ko bamaze kwegukana igikombe ndetse bari banacyitwaje
Robertinho , umutoza wa Rayon Sports atwaye igikombe nyuma yo kumara imikino 18 yikurikiranya adatsindwa
Nkurunziza Jean Paul wa Isango Star
Niwe mukinnyi w’ahazaza wa Kirehe FC
Umunyamabanga wa FERWAFA na directeur technique bari baje kureba uyu mukino
Aimable Ntarengwa (hagati), team manager wa Isonga FA akaba na mukuru wa Rutanga Eric
Abagize March Genaration bari mu bicu
PHOTO:RENZAHO Christophe
VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste & RENZAHO Christophe
karenzi
Congs rayon sports yacu
John Uchi
oooh Rayon
Igisigaye nukuzajya gufata ibyacu
Xavier
Ooooh Rayon,
Congz kbs,be the blue be orginal.
Joshua Manishimwe
Rayon iki gikombe warugikwiye kbsa
Deremik
Congratulations kbs amafoto yanyu arabikora.keep it up
Bem
Ndabemera Rayon Sport muri number one