Ikipe ya Rayon Sports yatsinze As Muhanga igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda , Michael Sarpong ahita agira ibitego 6 ayobora ba rutahizamu.
Rayon Sports niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018.
Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na APR FC yirindaga gutsindwa inshuro 2 zikurikiranya.
Yussuf Habimana yahuraga n’ikipe yahozemo umwaka ushize ariko akaza kurekurwa akajya muri AS Muhanga.
Umunya Brazil Jonathan da Silva wari winjiye mu kibuga asimbuye ku mukino wa APR FC yabanje mu bakinnyi 11 ba Rayon Sports ndetse yakoreweho amakosa menshi n’abakinnyi ba AS Muhanga. Ni umukino AS Muhanga yakozemo amakosa menshi biyihesha amakarita 8 y’umuhondo harimo 2 yavuye ku makosa bakoreye kuri Jonathan Da Silva.
Mu minota 10 ya mbere Rayon Sports yahushije ibitego byinshi harimo icyahushijwe na Michael Sarpong wateye umupira ukikubita ku giti cy’izamu, icyo Rutanga yateye ugakurwa n’umunyezamu ndetse n’icyo Mugisha Gilbert yahushije asigaranye n’umunyezamu. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Muhanga, ku munota wa 48 iza no guhita ibona igitego, gitsinzwe na Michael Sarpong ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.
Ku munota wa 68, Mugisha Gilbert yasimbuwe na Nova Bayama, Manishimwe Djabel asimburwa na Donkor Prosper ku munota wa 78. Ku munota wa 83, Rwatubyaye Abdul yagize ikibazo mu itako asimburwa na Mutsinzi Ange Jimmy.
Ku munota wa 76, AS Muhanga yari igiye kwishyura igitego ku mupira rutahizamu Yannick Bizimana yazamukanye acenga ba myugariro ba Rayon Sports ariko ateye ishoti rinyura gato hejuru.
Nubwo atabashije gutsinda igitego ariko Jonathan Da Silva yakinishije ubuhanga ariko ukabona ko abakinnyi ba Rayon Sports bataramenya neza gukinana na we.
Imikino y’umunsi wa 9 wa Shampiyona:
Ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018
Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC
Police FC vs Mukura VS (Kicukiro)-Postponed
Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018
Musanze FC 1-0 Marines FC
Rayon Sports FC 1-0 AS Muhanga
Amagaju FC 0-1 Etincelles FC
Sunrise FC 1-2 Espoir FC
Ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018
Bugesera FC vs APR FC (Nyamata)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena Stadium)
Abafana bari baje gushyigikira Rayon Sports nubwo iheruka gutsindwa na APR FC
I Buryo hari Ishimwe Prince , umwe mu bashinzwe imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye
Mazimpaka Andre niwe wari umutoza w’abanyezamu nyuma y’uko Ramazan asezeye ku mirimo hagati mu cyumweru
Donkor Prosper (i buryo) yari yabanje hanze
Lomami Andre ni umwe mu bakinnyi ba AS Muhanga babanje ku ntebe y’abasimbura
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino
11 AS Muhanga yabanje mu kibuga : Munyaneza Jacques, Ndayishimiye Dieudonne, Hakundukize Adolphe, Yussuf Habimana, Yannick Bizimana, Ntirushwa Aimee, Rucogoza Elias, Bigirimana Shaban, Kagaba Obed, Bizimana Noël, na Turatsinze John
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Djabel Manishinimwe, Raphael DaSilva, Mugisha Gilbert na Michael Sarpong
Mbarushimana Abdu, umutoza wa AS Muhanga
Jonathan Das Silva yakinaga umukino we wa 2 muri Shampiyona y’u Rwanda, uwa mbere yakinnye abanjemo
Adolphe wahoze muri Espoir FC niwe kapiteni wa AS Muhanga
Mugisha Gilbert yasirisimbye imbere y’izamu rya AS Muhanga ariko kubona igitego biranga
Mu gice cya mbere Sarpong yahushije igitego cyakubise igiti cy’izamu
AS Muhanga yabonye amakarita 8 y’umuhondo
Jonathan yakoreweho amakosa menshi n’abakinnyi ba AS Muhanga
King Bernard ( i bumoso), umunyamabanga wa Rayon Sports na Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports
Muhire Jean Paul ( i bumoso ), umubitsi wa Rayon Sports
Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports
Joseph Cyusa Gashayija umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe ubucuruzi muri Radiant, Sosiyeti ifitanye ubufatanye na Rayon Sports
KNC nyiri Radio na TV1
Umuhanzi Jaba Star ( i bumoso) ni umwe mu barebye uyu mukino
Sarpong yari acungiwe hafi na myugariro Bizimana Noel wahoze mu ikipe y’Amagaju umwaka ushize
Mazimpaka Andre na we yashyiragaho ake !
Manishimwe Djabel watanze umupira wavuyemo igitego
Bishimira igitego cya Michael Sarpong
Michael Sarpong agize ibitego 6 niwe uyoboye ba rutahizamu
Umufana uzwi ku izina rya Umuriro watse
Umunyezamu wa AS Muhanga yitwaye neza cyane kuko yakuyemo ibitego bigera kuri 3 byabazwe
Robertinho amaze gutsinda imikino 6 muri 9 amaze gutoza muri Shampiyona uyu mwaka
Nubwo atabashije gutsinda igitego ariko Jonathan Da Silva yakinishije ubuhanga ariko ukabona ko abakinnyi ba Rayon Sports bataramenya neza gukinana na we
Niyonzima Olivier Sefu ukomeje kwitwara neza muri Rayon Sports
Mbarushimana ashakisha imibare yari kumufasha kwishyura
Abafana ba Rayon Sports bari baje kuyishyigikira ngo ishakishe amanota 3 nyuma yo kuyaburira ku mukino wa APR FC ku munsi wa 8 wa Shampiyona
Vision Fan Club
Gikundiro Forever Group
Yussuf Habimana yahuraga n’ikipe yahoze akinira umwaka ushize
Ku munota wa 83, Rwatubyaye Abdul yagize ikibazo mu itako asimburwa na Mutsinzi Ange Jimmy
Bashunga Abouba asenga nyuma y’umukino
Sarpong aha ’Felicitations’ Mazimpaka nyuma y’umukino
Yussuf Habimana asuhuza bagenzi be bahoze bakinana umwaka ushize
Obed na Gilbert bahoza bakinana muri Pepiniere bazamukiyemo..Obed yahise yerekeza muri Miroplast imanutse ajya muri AS Muhanga...Mugisha Gilbert we atangiye umwaka wa 2 muri Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO Christophe
habarurema
imana yakoze kuba twatsinze
daff.
Andika ubutumwa
natangajwe nigisubizo cyatanzwe nakomite y’abasifuzi kuri wamusifuza ahaaa ni denge.!!!!
ahahaha
Murakoze bahungu ba Gikundiro gukomeza kugira noneho ikinyabupfura mutsinda umukino wa kabiri wikurikirana(buriya n’ikiyoni twaragipfuye n’uko Gen Sekamana yatanze amabwiriza ko atatu cg rimwe bitaha ku ikipi ye afana APEUR) NYUMA YO KWIRARA GUKOMEYE IGIHE KIYOVU IDUTIKURA.
Mukomereze aho MWIRINDE KWIGIRA ABA STARS N’ABASONGARERE MAZE UREBE NGO TURABASHYIGIKIRA PAKA
Yaka
Ikipe igomba kugarura abafana ku kibuga. So ntawundi mukino igomba kongera gutakaza. Ubundi dutegereze uko star a domicile izibirwa