Imikino

Rayon Sports yatsinze AS Kigali , ibona amanota 3 ya mbere (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinze AS Kigali , ibona amanota 3 ya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota 3 ya mbere itsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 2 wa Shampiyona. Michael Sarpong na Mugisha Gilbert nibo bahesheje Rayon Sports aya manota ya mbere.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

As Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports tariki 1 Ukwakira 2019, ku mukino wa Super Cup 2019, aho zanganyije 2-2, ariko As Kigali itwara igikombe itsinze penaliti 3-1.

Abafana ba Rayon Sports bari benshi kuri Stade ya Kigali ubona banyotewe amanota 3 nyuma y’uko umukino ubanza ikipe yabo yari yanganyije 0-0 na Gasogi United kuri Stade Amahoro.

Igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yihariye iminota myinshi y’umukino, aho abakinnyi nka Mirafa, Sidibe, Commodore na Mugisha Gilbert baremaga uburyo bwinshi bwo kubona igitego, rutahizamu Sarpong akagerageza gutera mu izamu ariko ntibimuhire harimo umupira yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Umutoza wa Rayon Sports yari yakoze impinduka ukurikije abakinnyi bari babanje ku mukino wa Gasogi United, yinjiza Mirafa Nizeyimana mu mwanya wa Amran , Gilbert Mugisha na we yabanje mu kibuga mu mwanya wa Yannick Bizimana afatanya na Michael Sarpong gushaka ibitego ndetse aba ari nabo batsindira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku munota wa 68 nyuma yo kuroba umunyezamu Bakame. AS Kigali yari yazamutse, umupira ufashwe na Iranzi awutanga kuri Sarpong uwucomekera Mugisha.

Ku munota wa 83, Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri penaliti. Yateye umupira ukomeye ukorwaho na Bakame, ukomeza mu izamu. Hari nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwaho mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na Espoir FC mu gihe AS Kigali izakira Bugesera FC ku wa Gatanu.

Umunsi wa kabiri wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira

Rayon Sports FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 0-1 APR FC

Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira

Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Heroes FC vs Etincelles FC (Stade bugesera, 15h00)

Eric Nshimiyimana asuhuzanya na Javier Martinez baherukaga guhura muri Super Cup 2019 yegukanywe na AS Kigali kuri Penaliti

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Miraf, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Sarpong Michael

11 AS Kigali yabanje mu kibuga
:Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima (C), Allonga Mba Martel, Ssentogo Farouk

Abafana ba APR FC bavuye mu Bugesera kureba aho ikipe yabo yari ikuye amanota 3 (Bugesera 0-1 APR FC), baza gutera ingabo mu bitugu AS Kigali yakinaga na mukeba wabo

Gilbert Mugisha ahanganira umupira na Songayingabo Shaffy

Abafana ba Rayon Sports nabo bari babukereye


Gilbert ashimira abafana nyuma yo gutsinda igitego

Abafana ba APR FC batengushywe na AS Kigali bari bizeye ko yatesha umukeba wabo amanota

Ku munota wa 30’umutoza wa As Kigali, yakoze impinduka akuramo Rushenganga Michel wagize ikibazo mu itako, yinjizamo Rurangwa Mossi

Umunyezamu Bate Shamiru akomeje kwisanga hanze ya 18 bitabazwa ku ruhande rwa AS Kigali

Gikundiro Forever bari baje ari benshi gushyigikira Rayon Sports yari imaze iminsi idahagaze neza

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yarebye uyu mukino...hirya ye hari Amb.Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike

I bumoso hari Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports

Umuyobozi wa Yanga SC, Dr Mshindo Msola yarebye uyu mukino

KNC , Perezida wa Gasogi United (i bumoso) ari mu barebye uyu mukino

Visi Perezida wa Gasogi United (hagati) na we yari ahari

I bumoso hari Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports, i buryo ni Cyiza Richard, umubitsi w’iyi kipe

Umutoza wa APR FC yakurikiye uyu mukino

Pierrot wamaze gusinya muri AS Kigali ariko akaba ataratangira gukina kubera imvune, yarebye aho ikipe ye yakinaga na Rayon Sports yahozemo

Sarpong yabashije gutsinda Penaliti nyuma y’iyo yahushije kuri Super Cup 2019 (mu izamu nubundi ryari ririnzwe na Bakame) ndetse n’iyo yahushije ku mukino wa Gasogi United

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko bari banyotewe aya manota 3 nyuma y’uko ikipe yabo yari yakinnye neza, ikarusha AS Kigali ndetse ikanahusha ibitego byabazwe harimo 2 Sarpong yakubise ku giti cy’izamu

Ku rundi ruhande, Ngoga Fabrice, Visi Perezida wa AS Kigali (i buryo) na Nshimiye Joseph wahoze ari umunyamabanga w’iyi kipe ntibumvaga ko batsindwa 2-0 barushwa nkuko barushijwe

AS Kigali yagerageje ariko biranga

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye gucyura amanota 3

Ku ruhande rw’abatoza Kirasa Alain na Martinez nabo ibyishimo byari byose

PHOTO:RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(3)

B
Bunane Janvier - 8/10/2019 - 21:43

Rayon ni ikipe y’Imana itsinda yabikoreya ntabwo ari nka APR kd izatwara champion

T
Trey - 9/10/2019 - 09:21

Kabx Rayon yandaj neza gsa ntacyansekej nkabaje gufana As kigali yatsindwa bikabananira kwihangana bagashaka kurwana shame on u!

m
manuco - 10/10/2019 - 12:35

@ BONANE JANVIER,
APR FC izabazengereza imitweyanyu izicwa n’isereri, ntakiza muyifuriza ariko kubaho kw’iintama si impuhwe z’ibirura,
nibyo rwose ejobundI umusifuzi LOU yahanwe yasifuriye nabi Police harya yakinaga nande? harya umwaka ushize batega Mouhadjili akimana penalty agatanga rouge yibiraga iyihe?
ubutindi nubugome abarayon mugira ni umuvumo uzabakurikirana paka cyakora nimba IMANA ikunda nkuko ikunda Gacanga ntizankunde kko biriya bibazo nimuvumo biva kumana yanyu mwihariye