Rayon Sports yatangiye kwitegura umukino wa Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona izakirwamo na Kiyovu Sports ku cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukuboza 2021 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo. Yatangiye saa kumi n’igice z’umugoroba, ikorwa n’abakinnyi batakinnye umukino wose w’umunsi wa 6 wa Shampiyona , Rayon Sports yanganyijemo 2-2 na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu.

Olivier Kwizera wongereye amasezerano muri Rayon Sports yayitabiriye ariko akorera ku ruhande, akora imyitozo yo kwiruka gusa. Ndizeye Samuel na Iranzi Jean Claude batakinnye umunsi wa 6 kubera amakarita 3 y’umuhondo nabo bagarutse mu myitozo. Abakinnyi nka Ayoub, Prince n’umunyezamu Adolphe nabo bamaze gukira imvune zabo, ubu bari gukorana na bagenzi babo.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Kiyovu Sports izakira uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 naho Rayon Sports ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 11. Shampiyona iyobowe na AS Kigali ifite amanota 14. Gorilla FC ifite amanota 2 iri ku mwanya wa 15 naho Etincelles FC ifite inota 1 iri ku mwanya wa nyuma.

Urutonde rw’agateganyo

Olivier Kwizera yatangiye imyitozo, akorera ku ruhande imyitozo yo kwiruka

Kwizera Olivier na Cyemayire, umunyezamu ukiri muto ukorera imyitozo muri Rayon Sports

Ayoub wamaze gukira imvune ari gukorana na bagenzi be

Adolphe na we yamaze gukira imvune

Nyuma y’imyitozo, Masudi yaganirije abakinnyi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo