Imikino

Rayon Sports yatangiye inganya na Rutsiro Fc

Rayon Sports yatangiye inganya na Rutsiro Fc

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutangira Shampiyona inganya n’ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunganya na Rutsiro Fc 1-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona kuri aya makipe.

Ni umukino Rutsiro Fc yakiriye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2020.

Umwaka ushize Rayon Sports yari yatangiye inganya na Gasogi United 0-0.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abarimo Sugira Ernest urwaye na Niyigena Clément wavunitse.

Rutsiro FC, ni ikipe irimo abakinnyi bashya batarayimaramo iminsi ibiri barimo Nova Bayama wari kapiteni nyuma yo gusinya ku wa Kane mu gihe umutoza wayo, Bisengimana Justin, yayihawe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Munyarugabo Cedrick niwe watsindiye Rutsiro FC ku munota wa 10 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Niyibizi Emmanuel yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 74 kuri coup franc.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere wa Shampiyona

AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
Mukura VS&L 1-3 SC Kiyovu
Sunrise FC 1-3 Gasogi United
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Marines FC 2-0 Gorilla FC
Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC vs Musanze FC (Wasubitswe)
AS Kigali vs Police FC (Wasubitswe)

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Niyibizi Emmanuel, Habimana Hussein, Ndizeye Samuel, Ourega Vital, Nishimwe Blaise, Oumar Sidibé, Drissa Dagnogo, Iranzi Jean Claude, na Niyonkuru Sadjati

11 Rutsiro yabanje mu kibuga
:
Dukuzeyezu Pascal, Nova Bayama, Uwizeyimana Ortega , Hatangimana Eric, Hitimana Jean Claude, Mutsinzi Claude, Mugiraneza Jean Claude, Nkubito Amza, Munyurangabo Cédric na Nshimyumuremyi Olivier

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports, Roger Aimable

Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports

Niyibizi Emmanuel wishyuriye Rayon Sports


TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)