Rayon Sports yasuye abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga - AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 27 Kanama 2018 , abakinnyi na staff ya Rayon Sports basuye abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, nabo babifuriza intsinzi mu mukino w’ishiraniro bafitanye na Yanga Africans.

Umuyobozi w’ibitaro ngo yatunguwe no kubona ikipe ya Rayon Sports idahugira mu kibuga gusa ahubwo bakaba bafite umutima wa kimuntu. Yavuze ko ubufasha bageneye abarwayi ari inkunga ikomeye kandi izabafasha cyane.

Muri rusange Rayon Sports yashyiriye ibikoresho binyuranye by’isuku, amata, Jus, biscuits, n’ibindi binyuranye bifite agaciro ka 380.000 FRw Banatanze kandi 220.000 FRW yo gufasha abarwayi badafite ubwishyu kuzabasha kwishyura ibitaro.

Ngo ni igitekerezo cyagizwe n’abakinnyi nkuko byasobanuwe na Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports.

Aho banyuraga hose, abarwayi babifurizaga imigisha no guhirwa mu mwuga wabo. Abenshi bavugaga ko bose bagiye kwibera abafana ba Rayon Sports kuko ngo niyo kipe babonye iza kubasura.

Dr Mutanganzwa Avite, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga yatangaje ko igikorwa bakorewe na Rayon Sports bacyishimiye cyane ngo kuko basanzwe bafite abarwayi baba bakeneye ubufasha no kwitabwaho byihariye kandi badafite imiryango ibitaho.

Yagize ati " Iki gikorwa cyadushimishije cyane , ntabwo nabona uko mbisobanura kuko ni ubwa mbere itsinda nkiri ngiri ry’abantu basanzwe bikorera Siporo, bibera mu buzima bwo hanze...Ni igikorwa twashimye cyane kandi twahaye agaciro gakomeye. Bigaragaza ko Siporo mu Rwanda hari n’ubundi butumwa iri gutanga. Bafata n’umwanya bagatekereza ko n’utageze ku kibuga , na we atagize ayo mahirwe ariko hari abamutekereza. Iki ni igikorwa cy’urukundo kigaragaza ko bafite umutima mwiza , bafite fair Play."

Ibitaro bya Kibagabaga ngo basanzwe bakira abarwayi barenga 200 bivuza bataha n’abandi bagera kuri 200 baba bari mu bitaro. Ibi bitaro ngo bifite nibura ibitanda 225. 90 % by’ibitanda akenshi ngo biba biriho abarwayi.

Ikibazo ngo bakunda guhura nacyo ni abarwayi baba badafite imiryango ibitaho cyane cyane ababa bakoze impanuka, ntihamenyekane bene wabo. Ibyatanzwe na Rayon Sports ngo bizafasha mu kwita kuri bene abo barwayi.

Ati " Tuba dufite ibibazo byinshi ariko iyo abagiraneza nkaba babonetse bidufasha gukemura bimwe muri byo, hanyuma ibitaro bigatanga serivis nziza."

Umwana watawe na nyina mu bitaro yateye agahinda abakinnyi ba Rayon Sports

Mu gushaka kwereka abakinnyi b’abatoza ba Rayon Sports ko baba bakeneye ubufasha nk’ibitaro, Dr Mutanganzwa Avite yaberetse uruhinja rwatawe mu bitaro na nyina nyuma yo kurubyara. Uwo mwana yavukanye amagarama 800 ariko ubu amaze kugira ibiro bigera kuri 4 yitabwaho n’ibitaro.

Abakinnyi ba Rayon Sports bose bagiye kumuterura kugeza ku mutoza, ubona bagize agahinda.

Dr Avite ati " Uriya yabaye umwana wacu ariko ikigaragara ni uko no mu muryango nyarwanda hari n’abantu bataragira umutima mwiza. Kuba umuntu abyara umwana nkuriya agatinyuka akamuta mu bitaro.

Nkiyo tugiye gushaka n’ibimwerekeye usanga bidahura nibyo yari yatubwiye ...urumva ko ari abantu badafite umutima wa kibyeyi.

Sibwo bwa mbere duhuye n’ikibazo nkiki ariko namwe mujye mukomeza kudufasha gukora ubukangurambaga mukanya mubwira ababyeyi ko bakwiriye kugira impuhwe za kibyeyi, bakareka gutesha agaciro umubyeyi w’umunyarwanda kuko iyo ukoze igikorwa nka kiriya uba utesheje agaciro umubyeyi w’umunyarwanda kandi ubusanzwe abanyarwanda bakunda abana."

Dr Avite akomeza avuga ko bamwitaho bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ariko bakaba bari gushaka umuryango wamwakira.

Uyu mwana yishyuriwe na Rayon Sports ibitaro n’ibishobora kumutunga mu gihe cy’amezi abiri.

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Kibagabaga saa saba n’igice. Basabye ko batahatinda ahubwo bagasura bake mu barwayi ubundi bakajya mu myitozo bitegura umukino wa Yanga Africans wa nyuma w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup ushobora kubinjiza muri 1/4 mu gihe baramuka bawutsinze. Aho banyuraga hose, abarwayi babifurizaga ishya n’ihirwe kuko wabonaga batunguwe no kubona ikipe iza gukora igikorwa nk’icyo.

Rayon Sports izakina na Yanga Africans ku wa 3 tariki 29 Kanama 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda zuzuye. Kwinjira bizaba ari 2000 FRW, 5000 FRW na 20.000 FRW.

Babanje kwakirwa n’umuyobozi w’ibitaro wabashimiye cyane

Bari bayobowe na Manzi Thierry, kapiteni wa Rayon Sports

Manzi Thierry yavuze ko iki gikorwa bagitewe no gutekereza ko uko abarwayi bari kwa muganga nabo ejo byabageraho bagakenera ubufasha

Aho bageraga hose abarwayi basabaga ko bafata ifoto y’urwibutso

Djabel bamuhaye umwana ngo amuterure

Byari ibyishimo byinshi ku barwayi n’abarwaza

Umuyobozi w’ibitaro yagendaga abasobanurira ababasuye abaribo

Bateruye umwana watawe na nyina mu bitaro

Uyu mukozi wo mu bitaro yishimiye gukora mu kiganza Abdul Rwatubyaye

Mbere yo gutaha, bafashe ifoto y’urwibutso n’umuyobozi w’ibitaro

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(15)
  • Aime ndorimana

    Mwakoze cyane rwose basore bacu,iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kdi natwe abafana turabyishimiye
    can’t wait to see you on the pitch this wednesday

    - 27/08/2018 - 15:14
  • kalisa

    Byiza!

    - 27/08/2018 - 15:23
  • ######

    Ikipe izi ikiremwa muntu icyaricyo kndi amahirwe masa basore bacu

    - 27/08/2018 - 16:08
  • Ikuza

    Andika ubutumwa Gikundiro muri abantu b’abagabo kabisa mukomeze mutere imbere muri byose. Imana ibahe umugisha

    - 27/08/2018 - 16:15
  • Munyabugingo gerard

    Imana ihe umugisha rayon kugikorwa basura bano barwayi

    - 27/08/2018 - 16:19
  • Kwibuka Official

    Mwakoze cyane basore bacu. Iki gikorwa rwose nanjye kinkoze ku mutima! Imana ibahe ibirenze ibyo mwigomwe! Kdi muhumure Yanga kuwa 3 Imana irayitugabiza!

    - 27/08/2018 - 17:47
  • Regis

    Thanks Rayon that nice

    - 27/08/2018 - 17:50
  • Ange Umurerwa

    Imana Ibahe Ibirenze Ibyo Muyisaba Ntakindi Nabifuriza, Uwo Mutima Muzawukomeze Kd Insinzi Itahe Muba Rayon Sport Twese. Rayon Sport Oooyyyeee

    - 27/08/2018 - 17:54
  • Umunyarwanda

    Igikorwa kiza rwose nandi makipe akomerezeho nurugero rwiza, abaturage babatangaho byinshi ngo mubahe ibyishimo, rero namwe kubashimisha si intsinzi gusa, mwasigiye imitima yibyishimo abo mwasuye kd ni nogukundisha ikipe yanyu abafana buriya mwasize hariya ababyeyi n’abana batari bazi ibyimipira babaye aba Rayon bazajya babakundisha n’abandi aho baba. Ibi nibyo bikwiriye abanyarwanda mukomereze hamwe ubufatanye mufite umutoza mwiza wunva ikiremwamuntu agaciro kacyo kd ni umuhanga hamwe nawe muzagera kuri byinshi. Tubifurije intsinzi nk’uko abanyarwanda n’umwami wabo bayihoranaga kera imbere yibindi bihugu

    - 27/08/2018 - 18:01
  • Albert

    Imana ihe umugisha Aba Rayon kuko mwakoze igikorwa gikomeye
    Muranshimishije cyane

    - 27/08/2018 - 18:05
  • Phocas

    Nukuri ikipe ya rayon ni nziza peee!

    kunda cyaneeeeeeeee

    - 27/08/2018 - 23:30
  • Murebwayire jeannette

    Imana ikomeze ibahe imingisha mubyo bakora

    - 28/08/2018 - 08:15
  • Murebwayire jeannette

    Imana ikomeze ibahe imingisha mubyo bakora

    - 28/08/2018 - 08:17
  • Umufana

    Iyi gahunda ni agashya.Uwo much w’ubuntu niwogere hose!

    - 28/08/2018 - 10:41
  • UMUHIRE BONAVENTURE

    IMANA IBAHERE UMUGISHA MUBYO BAKORA BYOSE KANDI BAGIZE NEZA GIKUNDIRO YACU OYEEE

    - 28/08/2018 - 15:49
Tanga Igitekerezo