Rayon Sports yasinyishije Mudacumura Jackson ’Rambo’

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Mudacumura Jackson bita Rambo ukina mu kibuga hagati imukuye muri Heroes FC.

Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020. Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko kwerekeza muri Rayon Sports kwa Mudacumura Jackson byakozwe mu bwumvikane bw’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Mudacumura Jackson ngo ni umwe mu bakinnyi babiri basabwe n’umutoza Guy Bukasa bitewe n’uburyo yitwara neza mu kibuga hagati ndetse akanakoresha indeshyo (taille) mu gufasha ikipe mu gihe cy’imipira ituruka muri ’corner’ kuko azi gukinisha cyane umutwe.

Mudacumura Jackson ni umwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba muri Heroes FC ndetse ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri Nyakanga 2019 basezereye Etoile de l’Est muri 1/2.

Mudacumura Jackson abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports ikuye muri Heroes FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Mujyanama Fidele wari na kapiteni wa Heroes. Mujyanama Fidele we akina nka myugariro ku ruhande rw’i bumoso bita kuri 3.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandamagazine.com, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iyi kipe isigaje kongeramo batatu mbere y’uko umwaka utaha w’imikino wa 2020/21 utangira. Muri abo bakinnyi babiri babura harimo umukinnyi uzava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ingengabihe y’agateganyo igaragaza ko Shampiyona ya 2020/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Uhereye i bumoso hari Mudacumura Jackson, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports na Kanamugire Fidele, washinze Heroes FC akaba anayibereye Perezida

Mudacumura Jackson bita Rambo ni umwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba ba Heroes FC ....aha yari ahanganiye umupira na Mugenzi Cedric bita Ramires mu mukino Heroes FC yatsinzemo Musanze FC 3-2 tariki 26 Ugushyingo 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo