Rayon Sports yasabye gusubikirwa igihano cyo kutandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA irisaba gusubika ibihano byo kutandikisha abakinnyi mbere y’uko yishyura uwari umutoza wayo Jacky Ivan Minaert.

Iyi kipe yanditse isaba FERWAFA iyisaba ko yashyikiriza iyo baruwa yabo Perezida wa Komisiyo ya Disipiline ya FERWAFA ari nayo yafashe umwanzuro wo kuba iyi kipe itagomba kwandikisha abakinnyi mbere yo kwishyura Minnaert.. Ni ibaruwa isaba gusubikirwa ibihano (sursis) ku kibazo bafitanye na Jacky Ivan Minaert.

Uko ikibazo cyatangiye

Muri iyi baruwa, Rayon Sports yasobanuye ko ikibazo bagiranye na Minnaert cyatangiye ubwo Martin Rutagambwa yandikaga ngo asaba abakinnyi kwanga uwo wari umutoza wa Rayon Sports.

Basobanura uko iki kibazo cyatangiye , muri iyi baruwa bagira bati " Mu byukuri Bwana Umunyamabanga Mukuru, ikibazo dufitanye na Jacky Ivan Minaert cyatangiye ubwo uwitwa RUTAGAMBWA Martin yakoreshe abakinnyi abasaba kwandika ibaruwa isaba kwanga uwari umutoza wabo Jacky Ivan Minaert. Nyuma yiyo nyandiko abari bayoboye Ikipe mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza muri Ikipe birukanye uwari Umutoza wa Rayon Sports witwa Jacky Ivan Minaert.

Bamaze kumwirukana yarabareze maze atsinda Ikipe ya Rayon Sports icibwa amadorali y’Amerika arenga ibihumbi 35.000$, aho dutorewe twajuririye icyo cyemezo maze Komisiyo y’Ubujurire itegeka ko aho kwishyura arenga ibihumbi 35.000$ ahubwo tuzishyura ibihumbi 14.300$."

Bakomeza bagira bati " Jacky Ivan Minaert yaje kuregera Komisiyo ya Disipiline ya FERWAFA nk’urwego rushyira mu bikorwa Imanza zaciwe arusaba ku mwishyuriza, Komisiyo ya Disipiline ya FERWAFA ishingiye ku ingingo ya 61 alinea C ya Code ya disipiline ya FERWAFA yaduhaye inyongera y’Iminsi 60 tukaba twishyuye twaba tutishyuye mu gihe ki nyongera duhawe tugahanishwa gukurwaho amanota ndetse ndetse no kubuzwa kwandikisha abakinnyi, kugura no kugurisha abakinnyi.

Bwana Umunyamabanga Mukuru, urubanza dufitanye na Jacky Ivan Minaert rwamaze gucibwa mu nzira zose z’umupira w’amaguru ndetse twanahawe ibihano igihe tutamwishyura, gusa kubera ikibazo cy’ibihe umupira wacu urimo (COVID – 19)."

Barasaba ko ibihabo byasubikwa

Nyuma y’uko batabashije kwishyurira igihe Minnaert, Rayon Sports ikanahanishwa kuba itagomba kwandikisha abakinnyi mbere yo kwishyura Minnaert, basabye ko baba basubitse ibyo bihano.

Bagize bati " Ikipe ya Rayon Sports F.C ikaba itarashoboye kwishyura nkuko twabitegetswe nubwo twari dufite ubushake cyane ko twanishyuyeho macyeya (amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 2.000$), akaba ariyo mpamvu nshingiye kuri Règlement du Statut de la FIFA édition Mars 2020 muri article 12 application des sanctions diciplinaires cyane muri Article 12 Bis (arriérés de paiement) alinéa 7 iteganya ko Ikipe yahanwe kutandikisha abakinnyi cyangwa kutabagurisha kubera kutishyura ibyo yategetswe ibyo bihano bishobora kuba bihagaze.

Mu gihe habayeho kuba hahagaritswe ibyo bihano urwego rufata ibyemezo (Komisiyo ya Disipiline) ishobora gutanga igihe kitari munsi y’amezi 6 kitarenze imyaka 2, dukurikije ibihe turimo tukaba dusanga mwadusubikira ibyo bihano mu gihe cy’Imyaka 2 tukaba dushaka uko twakwisuganya tukishyura nkuko twagaragaje ko dufite ubushake, tukaba tubijeje kuzitwara neza mu gihe cyiryo subika bihano nkuko biteganywa na Article 12 Bis (arriérés de paiement) alinéa 8."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo