Rayon Sports yasabye FERWAFA ’kwisubiraho’ ikemeza ko ariyo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko yahindura umwanzuro yafashe ku ikipe zizasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye komite nyobozi ya FERWAFA yari yafashe icyo cyemezo. Ni ibaruwa Rwandamagazine.com ifitiye kopi. Yanditswe tariki 28 Kanama 2020 igezwa kuri FERWAFA kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020.

Ibi Rayon Sports ibyanditse mu gihe tariki 31 Nyakanga 2020 aribwo Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye yemeza ko Ikipe ya AS Kigali ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation ya 2020/21.

Bimwe mu byashingiweho FERWAFA yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’

Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.

Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

Hagendewe kuri izo ngingo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 ariyo izakina CAF Confederation Cup ya 2020/21 kuko irushanwa rya 2020 ritigeze riba.

Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.

Rayon Sports ngo yararenganyijwe

Mu ibaruwa Rayon Sports yanditse yasinyweho na Munyakazi Sadate , Perezida wa Rayon Sports, yasabye FERWAFA guhindura umwanzuro wafashwe na Komite nyobozi ya FERWAFA kuko ngo ari umwanzuro basanga wararenganyije ikipe ya Rayon Sports.

Muri iyi baruwa, Rayon Sports ihamya ko amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda adateganya uko byagenda mu gihe imikino runaka itarangiye ari nayo mpamvu ngo hakozwe inama y’amakipe yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo haganirwe kuri icyo kibazo.

Muri iyo nama ngo amakipe menshi yemeje ko Shampiyona n’igikombe cy’amahoro bisozwa bitarangiye maze ikipe ya APR FC yari ku mwanya wa mbere izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo (Ligue des champions) naho Rayon Sports ikazasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Muri iyi baruwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeza buvuga ko bwatunguwe no kumva ko hemejwe ko AS Kigali ariyo izasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup hagendewe ku itegeko rivuga ko iyo nta gikombe cyabaye, hasohoka ikipe yari igifite umwaka ushize.

Bakomeza bagira bati " Dushingiye kuri ibyo , tuributsa ko igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2019-2020 cyakinwe ndetse kikagera muri 1/8 kiza guhagarara kubera icyorezo cya Covid1-19 ndetse natwe twari tukirimo bitandukanye n’itegeko mwagendeyeho rya Caf riteganya igihe kitakinwe.

Bwana Perezida, nkuko ibikombe byose byarimo gukinwa bigahagarara kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ntimwari gufata umwanzuro mwemeza ko kitakinwe, bityo tukaba dusanga nkuko mu kugena ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo mutavuze ko Shampiyona itabaye ahubwo ikaba yarabaye igasozwa mbere y’imikino yose , no kugikombe cy’Amahoro mwari kwemeza ko cyakinwe ariko ntikirangire maze mugafata umwanzuro mukagendera ko inama yatanzwe n’abanyamuryango mu nama yabaye nkuko twabivuze , kubera iyo mpamvu tukaba tubandikiye tubasaba guhindura umwanzuro mwafashe tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu buryo bukurikira:

1. Niba mwemeje ko imikino ihagarara nkuko mwabyemeje n’amarushanwa twarimo yose agasozwa mbere y’igihe, turasaba ko icyo gihe hazasohoka ikipe yari iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona igasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe yari iya kabiri yazasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo nkuko byifujwe n’abanyamuryango mu nama yaduhuje, bitabaye ibyo,

2.Nkuko muvuga ko ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo ari iyatwaye igikombe giheruka cy’Amahoro kuko kitarangiye (saison 2018-2019), aho akaba ari naho mwashingiye mwemeza ko hazasoka AS de Kigali, ubwo iryo tegeko ryanakubahirizwa ku ikipe izasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe twasohokera u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo kuko na Shampiyona itarangiye bityo tukaba aritwe tuzasohokera u Rwanda mu makipe yatwaye ibikombe iwayo kuko nitwe twari twatwaye ya
Shampiyona 2018-2019.

Mubigize mutyo tukaba dusanga mwaba muturenganuye."

Twashatse kumenya impamvu Rayon Sports ijuririye iki cyemezo cya FERWAFA uyu munsi, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports atangariza Rwandamagazine.com ko ubwo cyafatwaga ngo ’ hari ibibazo byinshi mu ikipe’ bityo ko ubu ariwo mwanya mwiza babonye wo gusaba FERWAFA ko ngo yakwisubiraho.

Tumubajije niba bafite abakinnyi bahagije bo gusohokera u Rwanda, uwo muyobozi yavuze ko bahari ariko yirinda kuvuga niba bazongeramo abandi ku basanzwe cyangwa se niba bazakoresha abahasanzwe.

Yagize ati " Abakinnyi barahari rwose, icyo cyo abantu ntibakwiriye no kukigiraho impungenge. Niturenganurwa tugasohokera igihugu, abantu nibwo bazabona ko twiteguye kurusha uko babitekereza."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo