Rayon Sports yareze umusifuzi Ndagijimana muri FERWAFA

Ikipe ya Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene muri FERWAFA imushinja iteka kwanga ibitego biri byo iyi kipe iba yatsinze bityo bakaba basaba FERWAFA ko itazongera kumushyira ku mikino y’iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 nibwo Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana.

Ku munota wa 85 Michael Sarpong yishyuriye Rayon Sports ku mupira yari aherejwe na Manzi Thierry.

Nyuma gato Sarpong yatsinze igitego cya 2 cya Rayon Sports ku mupira yari aharejwe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu ariko cyangwa n’umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene.

Ku munota wa 92 nibwo Rusheshangoga Michel yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje amanota 3 ku ishoti rirerire yatereye kure y’izamu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 nibwo Rayon Sports yandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ibaruwa ya Rayon Sports igira iti " ...Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwatubariza impamvu yamuteye kwitwara nabi bigeze hariya by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko we akemeza ko yari ari inyuma ya ba myugariro’ Hors - Jeu bityo igitego kikangwa nyamara cyari igitego n’amashusho abigaragaza.

Bwana munyamabanga tuboneyeho kubasaba ko uriya musifuzi mutakongera kumuha imikino yacu kuko sibwo bwa mbere adusifuriye ibitandukanye n’ukuri nko ku mukino twakinnyemo na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro 2018 yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga n’umutwe n’ahandi henshi yadusifuriye yagiye abogama bigaragara..."

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nabwo Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwe ko yagaragaje urwego ruri hasi. Icyo gihe byanatumye ataboneka mu basifuzi bagombaga gusifura CAN 2017.

Icyo gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamumenyeshaga ko ashobora kuzahagarikwa mu gihe cyose akoze amakosa nkayo yakoze ku mukino wavuzwe haruguru.

Ndagijimana Theogene (i bumoso ) ni umwe mu basifuzi basifuye ku ruhande APR FC ikina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA irega umusifuzi Ndagijimana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(23)
  • ######

    Usibye nibyo yemejigitego bigirimana issa yegezekundutsinda cyakaboka kd nyuma issa arabyiyemerere

    - 13/12/2018 - 17:48
  • nkotanyi

    Are weeeee gasenyi alias MUTETERI rwose murasa ka kujya musifurirwa nande ra?!!ariko ko nta musifuzi urabasifurira nabi mwatsinze?!! ariko mwakwicaye mukemera mugahondagurwa ko na amakipe y’ibigugu atsindwa?!! mbese ubwo enyimba yabahondaga 5 ko mutavugije induru??!murasa ka kwigira star a domicile se?!!

    - 13/12/2018 - 18:46
  • Ali

    Yigeze no kwemeza igitego Issa yadutsindishije ukuboko nyuma aranabyiyemerera, ese kuki Ferwafa yo itamuhana ibiterwa n’iki?batubabarire ntitumukeneye ku mikino yacu ukundi rwose.

    - 13/12/2018 - 18:54
  • pet

    Azakurwe mu bikorwa byose byerekeranye n, umupira w, amaguru. Arakavunumuheto

    - 13/12/2018 - 19:03
  • Isaïe

    Ahubwo bamurege no muri CAF na FIFA kuko birakabije.

    - 13/12/2018 - 19:14
  • ghut

    wa munyamakuru we uradutuburiye niba nta foto igaragaza icyabaye kukiwandika inkuru byari kuba byiza iyo ushyiraho ifoto ibigaragaza.

    - 13/12/2018 - 19:24
  • Muganga

    Ibyo bakoze rwose ndabishyigikiye kuko barabarenganyije kandi uriya musifuzi azahabwe ibihano.

    - 13/12/2018 - 19:34
  • Ali

    Yigeze no kwemeza igitego Issa yadutsindishije ukuboko nyuma aranabyiyemerera, ese kuki Ferwafa yo itamuhana ibiterwa n’iki?batubabarire ntitumukeneye ku mikino yacu ukundi rwose.

    - 13/12/2018 - 19:49
  • UWIHOREYE Jean Joram

    NJYE, NSANGA AHUBWO HAKWIRIYE ABASIFUZI BATURUTSE HANZE KUKO ABO MU RDA BOSE NI BAMWE, KURI IRIYA MACTH. BAZANWA KURI MISIYO YO GUSHIMISHA BAMWE! GUSA, NTAGAHORA GAHANZE BIZARANGIRA.

    - 13/12/2018 - 19:57
  • Manuco

    Yego mashi weeeeee
    FERWAFA kurya musigaye muyitegeka mwayigize cishwaha!!!, ikipe yanyu mumaze kuyigira nk’ISHYAKA cg Idini
    Musigaje kurega MULISA kko amaze kubagira abagore
    ariko mwibeshye kko Abasifuzi si abakozi ba ferwafa ni urwego rwigenga

    - 13/12/2018 - 20:01
  • NIYOMWUNGERI Jeremie

    yego ibyo Rayon sport yakoze nibyo Wenda byaca imisifurire mibi bigaha nisomo abandi basifuzi. kuko uriya musifuzi yarabogamye kuburyo bugaragarira buri wese.

    - 13/12/2018 - 20:15
  • Ali

    Yigeze no kwemeza igitego Issa yadutsindishije ukuboko nyuma aranabyiyemerera, ese kuki Ferwafa yo itamuhana ibiterwa n’iki?batubabarire ntitumukeneye ku mikino yacu ukundi rwose.

    - 13/12/2018 - 20:16
  • ######

    rwose ndagijimana akomeje kudutesha ishema bitewenurwegorukirihasi rwe,turasab’ubuyobozi bwa FERWAFA kumuhagarika burundu atarako andimarorerwa.

    - 13/12/2018 - 21:18
  • ######

    Ferwafa nikore nk’umubyeyi urera abana nayo yitegereze aya mashusho maze ifate umwanzuro unoze irenganure rayon nki kipe yu Rwanda kandi irera murakozz

    - 13/12/2018 - 21:54
  • Mucyo

    Akwiriye amahugugwa kukoyatubabaje

    - 13/12/2018 - 22:22
  • HABYARIMANA John

    Hari bigera jye nkibaza ukuntu umuntu w’umugabo yemerera amarangamutima ye kwangiza future ye bikanyobera. Abantu baba bagushyize hariya kugira ngo ukiranure abantu wowe ukabateranya .NDAGIJIMA ,Ntabwo uri imfura .

    - 13/12/2018 - 22:27
  • Mfatira

    Yatumye turara nabi bamuhagarike burundu ntazongere gukora ibara cg nawe bazamutere intosho

    - 13/12/2018 - 22:32
  • Olivier RUKUNDO

    Umunzani w’imisifurire nk’iyi ku makipe amwe n amwe ya hano mu Rwanda tuzajya tuwubona bqgiye gukina hanze,aho batarenga umutaru kandi bakabona amakarita atagira ingano,nta kuntu utasifurirwa gutya ngo ubure kuba umusitari wo mu rugo

    - 14/12/2018 - 07:16
  • ami du sport

    Yewe ubundi se gukomeza kubibira mu gihugu imbere bagera mu mikino yohanze bakagarukira ku mupaka bimaze iki buriya se nubwo babibiye babonye bafite ikipe koko kubona Rayon yarabacenze iminota 90 igashira icyo bazi ni ukuvunagura gusa ntakindi babonye

    - 14/12/2018 - 09:01
  • mneza

    Ibyo RAYON SPORTS yasabye biri mu murongo His Exellency Umukuru w’igihugu yatanze ubwo yavugaga ko nta muntu ukuwiye guhabwa service mbi ngo aceceke nkaho ntacyabaye. Yavuze ko niba umuntu ahawe service mbi agomba kubaza impamvu yabyo. Nicyo RAYON yakoze rero. Niba umusifuzi Ndagijimana Theogene yaremeje igitego Issa wa APR yatsindishije akaboko; ushobora kuvuka ko ari ukwibeshya kwa munutu, ubwa kabiri nabwo kwanga igitego Cya Rutanga kidafite amacyemwa nabyo se tubyite kwibeshya ? Kwanga igiteko cya 2 Sarpong yatsinze ejobundi APR ikina na RAYON, nabyo tubyite kwibeshya? Izo ngero 3 zivuzwe niba ari ukwibeshya k’umusifuzi byaba bivuze ko ubushobozi bwe ari bucye. Niba Atari ikibazo cy’ubushobozi bucye, ubwo yaba abikora nkana. Cyaba kimwe cyangwa ikindi, byose biganisha mu gutanga servisi mbi kandi bikagira abo bigiraho ingaruka. Kandi urabona ko na CAF yamugizeho ikibazo. Ikiruta rero n’uko uriya mwuga yawihorera aho kugirango atange servisi itanoze. Ubwo FERWAFA na KOMISIYO y’abasifuzi nibo babwirwa.

    - 14/12/2018 - 09:27
  • ahahaha

    Mwarakoze bayobozi gupfa kugerageza.
    N’ubwo abo mwaregeye aribo baba batumye ingirwa arbitre Ndagijimana NGO ADUKOROGE , wenda WABONA BATONGEYE KUMUDUHA NGO ADUSIFURIRE.
    Baduhe undi ukora nk’ibyo Ndagije yakoraga ARIKO TUBE TURUHUTSE ISHUSHO YA NDAGIJE.
    Mbese duhanwe n’undi utari Ndagije KUKO WE AMAZE KUTUREMBYA, wenda undi we azaza akubita buhoro kandi gake.
    Uzi umusifuzi uza yagambiriye gufasha APEUR ngo itsinde rayon? Araga....

    - 14/12/2018 - 17:02
  • Nitwa:imanirahari arexis

    Agombambaguhanwabigaragara

    - 14/12/2018 - 18:13
  • Rayon

    muri FERWAPR ntacyo byatanga, bakagombye kuregera Caf cg FIFA kd bagasaba ko uriya mukino wazasubirwamo, ndetse na APR igahanwa kk iriya Ni ruswa ntakkindi, asyigawe

    - 15/12/2018 - 02:48
Tanga Igitekerezo