Mu mukino wa gishuti, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Rugende FC yo mu cyiciro cya 2 ibitego 11 kuri 1. Robertinho yavuze ko ari uburyo bwo gukomeza guha icyizere abakinnyi be mu kwitegura umukino wa Shampiyona bazakiramo Kiyovu SC.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019 ku kibuga cyo mu Nzove. Niwo mukino wa kabiri Rayon Sports yari ikinnye muri iki kiruhuko cya FIFA cy’imikino y’amakipe y’igihugu. Umukino wa mbere yari yatsinze Giti cy’inyoni 3-1.
Rayon Sports yakinishije abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi hiyongereweho bamwe mu bakinnyi bayo bakiri bato harimo n’abo yatije Rugende FC.
Rayon Sports yabanje mu kibuga Mazimpaka Andre, Mutsinzi Ange Jimmy, Cyimana Willy, Nyandwi Saddam, Habineza Olivier, Niyomvungeri Mike, Mugheni Fabrice, Donkor Prosper, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Jonathan da Silva.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 5-0. Nyandwi Saddam ni umwe mu bagoye cyane Rugende FC kuko yatanze imipira 3 yavuyemo ibitego. Undi wagoye cyane iyi kipe ni Mugheni Fabrice wabagoye cyane mu kibuga hagati ndetse atsinda n’igitego.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yongeyemo ibitego 6 naho Rugende FC ibasha kwinjiza igitego kimwe batsindiwe na kapiteni wabo.
Muri rusange Michael Sarpong yatsinze ibitego 3, Mudeyi Suleiman winjiye asimbuye na we atsinda ibitego 3, Jonathan da Silva atsinda ibitego 2, Mugheni Fabrice, Bukuru Christophe na Donkor Prosper buri umwe yatsinze igitego 1.
Nyuma y’uyu mukino, Robertinho yatangarije abanyamakuru ko bateguye iyi mikino 2 ya gishuti kugira ngo barusheho kwitegura neza umukino wa Shampiyona bagomba kwakira Kiyovu SC.
Robertinho ati " Ndishimye kuko twamaze kongera kugarura Sarpong ndetse na Jonathan na we ari gukomeza kwiyongerera icyizere kandi ibyo ni ibintu bya ngombwa cyane."
Robertinho yakomeje avuga ko no kugaruka kwa Congolais nabyo yabyishimiye kuko ngo bakeney cyane abakinnyi banyuranye bazafasha Rayon Sports igiye gukina imikino 3 ikomeye ikurikiranye : Kiyovu SC, AS Kigali na APR FC.
Ati " Abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bari gukora cyane. Abasigaye hano nabo bagomba gukomeza kuzamura urwego ariyo mpamvu twakoze imyitozo myinshi , tukanakina imikino 2 ya gishuti. Ndishimye kuko nizera neza ko turi mu nzira nziza. Rayon Sports imaze amezi 3 idatsindwa umukino n’umwe kandi turifuza kubikomerezaho."
Yakomeje avuga ko mu mikino 3 ikomeye bagiye gukurikizaho batifuza kugira ikosa na rimwe bakora.
Ku bijyanye n’umukino wa Kiyovu SC bazahita bakina ikipe y’igihugu igarutse mu Rwanda, Robertinho yavuze ko amaze ibyumweru 2 awitegura haba mu gutegura abakinnyi mu buryo bw’ingufu ndetse na tekiniki.
Ati " Icyiza ni uko tuzakina umukino wa Kiyovu SC twagaruye Sarpong kuko umukino uheruka (na Bugesera FC) twawukinnye tutamufite, tukagira intege nke mu busatirizi. Nitumugarura , tuzaba dufite imbaraga nyinshi mu busatirizi. Twatangiye kwitegura umukino wa Kiyovu SC mbereho iminsi 15 ndetse ari nayo mpamvu ngiye kuryama ngasinzira kuko nzi neza ko Sarpong azaba ahari."
Umukino uzahuza Rayon Sports na Kiyovu SC utaganyijwe ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Kuri 31 Werurwe 2019 nibwo Rayon Sports izakirwa na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rugende FC bishyushya
Umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel uri mu bo Rayon Sports yatije Rugende FC niwe wayikiniye mu izamu
Djabel wakinishijwe hafi umukino wose
Mutsinzi Ange niwe wari uyoboye ubwugarizi
Habineza Olivier, murumuna wa Rutanga Eric niwe wakinaga ku mwanya wa mukuru we
Nyandwi Saddam witwaye neza muri uyu mukino
Sarpong watsinze ibitego 3
Bukuru yinjiye asimbuye anatsinda igitego
Abanyezamu ba Rugende FC bahindukiye inshuro 11
Mazimpaka niwe wabanje mu izamu rya Rayon Sports, asimburwa na Bashunga mu gice cya kabiri
Mu gice cya mbere Nsengiyumva Emmanuel yatsinzwe 5
Jonathan Da Silva watsinze ibitego 2
Ramazan niwe wari umusifuzi mu kibuga hagati
Wagner, umutoza wungirije wa Rayon Sports yari ku ruhande
Djamal na we yari ku rundi ruhande
Rugende FC bagowe cyane n’uyu mukino
Cyimana Willy niwe wafatanyaga na Mutsinzi Ange mu bwugarizi
Robertinho akurikiye umukino
Umutoza wa Rugende FC yari yabuze uko yahindura umukino
Donkor na we watsinzemo igitego 1
Robertinho yishimiye imyitwarire y’abasore be
Mugemana Charles yavuraga amakipe yombi
Umunyezamu wa Rugende FC wasimbuye na we yahuye n’amashoti akomeye
Ally Tidjan mbere yo gusimbura
Mu gice cya kabiri, Jonathan yatanze umwanya
Mudeyi Suleiman yinjiye asimbuye atsinda ibitego 3
Mugisha Gilbert na we yinjiye asimbuye
Cyimana Willy ahanganye na bagenzi be bakinana muri Rugende FC yatijwemo
Mu gice cya kabiri, Rugende FC yabashije kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi bitandukanye no mu gice cya mbere
GATO
Basore bacu mukomereze aho no kuri kiyovu ni uko.
Eric
Nibyiza,icyipeyacuy’iteguyeneza
Johan
Bazankubitire Kiyovu fc ndebe ko amagambo ya Todori na Hemedi yashira.
ndiho gisozi
gikundiro yacu tuyirinyuma courage
NDACYAYISENGA valens
Gusa nibyiza mukomereze aho ngaho rwose