Ikipe ya Rayon Sports yanganyije 0-0 na Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 6 wa Azam Rwanda Premier League. Niwo mukino wa mbere Rayon Sports yari ikinnye nyuma yo gupfusha umutoza wungirije Katuti Hamad, umukuru, Karekezi na we akaba ari mu maboko ya Polisi.
Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 ku kibuga cya Kicukiro. Ikipe ya Rayon Sports yatojwe na Lomami Marcel ubusanzwe wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi abatoza bandi bagihari. Yari yungirijwe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe utoza abazamu ba Rayon Sports.
Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo kwibuka Ndikumana Katuti Hamad na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ bitabiye Imana umunsi umwe tariki 15 Ugushyingo 2017.
Mukura yashakaga gukuraho amateka mabi ifite imbere ya Rayon Sports yo kumara imyaka itanu itayitsinda. Inshuro rukumbi Mukura iheruka gutsinda Rayon Sports hari taliki 24 Ukwakira 2012 kuri Stade Kamena. Icyo gihe Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomez Da Rosa.
Amakipe yombi wabonaga afite ishyaka cyane mu kibuga ariko Rayon Sports ikaba ariyo ikina isatira cyane, naho Mukura VS igakina icungira ku mipira ya contre-attaque. Byagaragaraga ko umutoza Haringingo utoza Mukura VS yakinaga ashaka gutangira yica umukino wa Rayon Sports, inagerageza kuyibuza kubona uburyo bw’imbere y’izamu.
Ku munota wa 5 w’umukino byashobokaga ko Rayon Sports ibona igitego cyari cyabazwe ariko Bimenyimana Bon Fils Caleb wari usigaranye na nyezamu aragihusha. Kwizera Pierrot usanzwe ukina mu kibuga hagati, igice cya mbere cyose yagikinnye asatira izamu afatanya na Caleb. Hagati mu kibuga hakinnye Sefu na Mukunzi Yannick.
Ikipe ya Mukura VS nayo yanyuzagamo igasatira izamu ariko ntireme uburyo bukanganye cyane kuri nyezamu Ndayishimiye Eric Bakame. Ikipe ya Rayon Sports yahererekanyaga neza imipira ariko imbere y’izamu bikanga. N’imipira yahageraga, Rwabugiri Omar, nyezamu wa Mukura VS yababeraga ibamba kuko yafashe myinshi mu mipira yashoboraga kuvamo ibitego bya Rayon Sports.
Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura VS yakinnye adafite abakinnyi benshi barimo Kimanuka Jean Claude, Hatungimana Bazil, Nshimiyimana Ibrahim na Twagirayezu Fabien bafite imvune z’igihe kirekire. Undi ni Bukuru Christophe utarakoze imyitozo muri iki cyumweru ku mpamvu z’imyitwarire mibi. Ibi nibyo byatumye Haringingo azana ku kibuga abakinnyi 16 aho kuba 18 basanzwe bemewe n’amategeko.
Mukura VS yari yagaruye Mutebi Rachid, rutahizamu utarakinye umukino wa Musanze FC wafatanyaga na Gael Duhayindavyi mu gusatira izamu.
Uburyo bwabazwe bwabonetse ku ruhande rwa Mukura ku munota wa 43, Mutebi Rachid aho yashoboraga gutsinda ariko Manzi Thierry, myugariro wa Rayon Sports awumukura ku kirenge.
Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite koruneli eshatu kuri koruneli imwe ya Rayon Sports, ifite kwiharira umupira ku rugero rwa 47% kuri 54% kwa Rayon Sports.
Igice cya kabiri kigitangira Lomami Marcel yasimbuje Nova Bayama ashyiramo Tidiane Kone ukina usatira izamu ariko ntibyagira icyo bihindura. Yannick Mukunzi na we yaje kuva mu kibuga asimburwa na Irambona Eric ku munota wa 68.
Mukura VS yo yasimbuje rimwe gusa havamo Nkomezi ALexis wavunitse asimburwa na Samba Cedrick.
Ku munota wa 80 Rutanga Eric wa Rayon Sports yateye coup franc, umupira ugeze kwa Kwizera Pierro awushyira hejuru y’izamu. Nyuma y’iminota ibiri nabwo Manishimwe Djabel wa Rayon Sports atera koruneli Tidiane Kone ananirwa kuyishyira mu rushundura.
Mbere y’uko umukino urangira, Mukura VS nayo yabonye uburyo aho Hakizimana Kevin yagombaga gutereka mu rushundura umupira ariko Gabriel Mugabo awumukura ku kirenge.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier ’Sefu’, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Djabel Manishimwe na Caleb Bonfils Bimenyimana.
Mukura VS: Umar Rwabugiri, Hassan Rugirayabo, Ambroise Manirarora, Said Iragire, Nshimiyimana David, Nkomezi Alexis, Zagabe Jean Claude, Duhayindavyi Gael, Rashid Mutebi, Ndayegamiye Abou na Hakizimana Kevin.
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Mukura VS yabanje mu kibuga
Lomami Marcel na Nkunzingoma nibo batoje uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports
Mbere y’umukino, Lomami yari yabanje kuganiriza abakinnyi be
Abatoza ba Mukura VS
Tidiane Kone yari yabanje ku ntebe y’abasimbura
Irambona Eric na we yari yabanje ku ntebe y’abasimbura
Mbere y’umukino habanje kwibukwa Gangi na Katauti
Abafana bari bitabiriye uyu mukino
NkundaMatch w’i Kilinda
Uyu na we ni umufana ukomeye wa Rayon Sports
Ku munota wa 5, Caleb yahushije igitego arebana n’umuzamu
Abayobozi ba Mukura VS barebye uyu mukino
Umuyobozi w’ikipe ya Mukura, Nizeyima Olivier
Umunyamabanga wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidele
Amb. Nduhungirehe Olivier , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (hagati) na we yarebye uyu mukino. Araganira na Chance Dennis, Visi Perezida wa Rayon Sports
Uyu mukino wari uw’ishyaka ku mpande zombi
Pierrot yakinaga asatira izamu aho gukina hagati asanzwe akina
Lomami ajya inama na Ramazan
Jeannot Witakenge ushobora kuba umutoza mushya wa Rayon Sports yarebye uyu mukino
Mu gihe cy’ikiruhuko, abatoza bombi baganirije abakinnyi babo
Djabel aganira n’umutoza we...
Uko iminota yicumaga niko abafana ba Rayon Sports barushagaho kwiheba
Abasimbura ba Rayon Sports nabo ni uku barebaga
Rwabugiri Omar yabereye ibamba abataha izamu ba Rayon Sports
Hari aho byageraga akawufata n’amafiyeri menshi
Igitego cyabuze, ...bigera aho yikorera amaboko
Lomami Marcel ni uku yarebaga
Musatire dushake igitego...
Lomami yageze aho arasenga...
...ariko Rwabugiri akomeza kubera Rayon Sports ibamba
Photo:RENZAHO CHRISTOPHE
Indi mikino yose y’imikino y’umunsi wa 6 yagenze:
Kuwa Gatandatu taliki 18 Ugushyingo 2017
APR Fc 2-1 Kirehe FC
Bugesera 1-0 Gicumbi FC
Musanze FC 2-1 Amagaju FC
SC Kiyovu 2-0 Espoir FC
Kuri iki cyumweru taliki 19 Ugushyingo 2017
Miroplast Fc 1-1 Police FC
AS Kigali 3-2 Sunrise FC
Marines 2-1 Etincelles FC
Rayon Sports 0-0Mukura VS
Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze