Rayon Sports yanganyije na Gasogi United (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Gasogi United yihagazeho inganya na Rayon Sports 0-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, Sarpong ahusha Penaliti mu minota ya mbere y’umukino.

Ikipe ya Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yihagazeho igabana amanota na Rayon Sports ifite iki gikombe cya Shampiyona. Gasogi United niyo yari yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ku munota wa 18 nibwo Michael Sarpong yahushije Penaliti yari ivuye n’ubundi ku ikosa yari amaze gukorerwa mu rubuga rw’amahina.

Gasogi United izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu yakira Marine FC mu gihe Rayon Sports izahura na AS Kigali ku wa Kabiri.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019

AS Kigali 1-1 APR FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019

Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
Bugesera FC 2-0 Heroes FC
Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
Mukura VS 1-1 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019

Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

Tidiane Kone yahuraga bwa mbere na Rayon Sports yahozemo, mu mukino we wa mbere akinnye nyuma yo kugaruka mu Rwanda

Hatangijwe ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda

Tidiane yabonye Rugwiro aramwibuka, yibuka ko bakundaga guhangana umwe akinira Rayon Sports , undi akinira APR FC

11 Gasogi United yabanje mu kibuga:Cuzuzo Gael, Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Kazindu Bahatu Guy (c), Kwizera Aimable, Byumvuhore Tresor, Yamini Salum, Ndekwe Felix, Tidiane Kone, Herron Berrian na Manasseh Mutatu

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwowe, Amran Nshimiyimana, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Yannick Bizimana na Sarpong Michael

Kuko Guy Bukasa utoza Gasogi United atari mu Rwanda, Nshimiyimana Maurice bita Maso , umutoza wungirije niwe watoje uyu mukino yongera kugora Rayon Sports yahozemo nkuko yabikoraga ari umwungiriza muri Police FC

Staff ya Rayon Sports

Abasimbura ba Gasogi United

Abasimbura ba Rayon Sports

Nyakagezi wahoze muri Amagaju FC witwaye neza cyane muri uyu mukino yagoye cyane ba rutahizamu ba Rayon Sports

Na Sarpong yasanze Nyakagezi ahagaze bwuma

Guy, Kapiteni wa Gasogi United yagaragaje ko ba rutahizamu bo mu cyiciro cya mbere atazaborohera

Mannasseh, rutahizamu wa Gasogi ukomoka muri RDCongo yagaragaje ubuhanga mu gucenga ndetse no gusatira izamu n’umuvuduko

Yannick Bizimana yari yagiye mu mwanya wa Jules Ulimwengu utakinnye kubera ikibazo cy’ibyangombwa

Nyuma y’iyo yahushije muri Super Cup, Sarpong yongeye guhusha penaliti

Bashimiye Gael wakuyemo iyi Penaliti

KNC uyobora Gasogi United yarebye uyu mukino yicaranye na Sadate uyobora Rayon Sports

I bumoso hari Twagirayezu Thadee , Visi Perezida wa Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports ntibumvaga uburyo banganyije na Gasogi United ivuye mu cyiciro cya kabiri

Hagati hari Emile Kalinda , umuvugizi w’abafana ba APR FC wari waje kureba aho umukeba akina...i bumoso ni Bruno Taifa wa City Radio

Radio Rwanda....Hafi yawe !...Axel Rugangura na Ruvuyanga bagezaga ku banyarwanda uko umukino uri kugenda 5/5

Gael yari yabaye ibamba mu izamu....aha yakuragamo umupira watewe na Mugisha Gilbert

BYANZEE!!!

Na Cyiza Hussein yinjiye ariko biranga

....ndetse byageze aho na Sekamana Maximme yinjira asimbuye ariko bikomeza kwanga

Kunganya wa Rayon Sports ntakuntu bitashimisha Rujugiro nyuma y’uko APR FC ye nayo itangiye Shampiyona inganya na AS Kigali 1-1

Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe

Urubambyingwe....abafana ba Gasogi United bo babyiniraga ku
rukoma

Tidiane Kone ashimira abafana ba Gasogi United

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • mike

    ariko mbona komite yaradupfunyikiye ku mpande zose uziko nta musimbura sa djabel na muhire Kevin turabona? uyu mutoza de ngo yavuye i Buganda adatsinzwe .nubundi azayirindimura adatsinzwe kandi nawe adatsinze ( ge ndzbona uwayiha Masudi yazimara ) ahaaaa nzabandora.

    - 6/10/2019 - 02:51
  • ######

    Michael Sarpong bazamwirukane muri RAYON kuko ntacyo agifasha bagenzi be. Cg bamuhe ikihuko agende yitekerezeho.

    - 6/10/2019 - 14:33
  • Mike

    reba ukuntu ikipe itari tayari no kumurika imyambaro tuzakinana byabananiye. turigukinana iyo twakoranye umuganda i ngoma. Ubu murumva atari ikibazo kweri?

    - 7/10/2019 - 05:55
Tanga Igitekerezo