Rayon Sports yanganyije na Espoir FC - AMAFOTO

Rayon Sports yanganyije na Espoir FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 10 wa Shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Rusizi. Rayon Sports yaherukaga gutsinda AS Muhanga 1-0 yari yasuye Espoir FC.

Ni umukino wa mbere Mutsinzi Ange yari abanje mu kibuga kuva Shampiyona yatangira. Mu mukino uheruka yari yinjiye mu kibuga asimbuye Rwatubyaye Abdul. Niwo mukino kandi Irambona Eric yari abanje mu kibuga muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Robertinho yari yakoze impinduka Rutanga Eric yakinnye asitira izamu, Sefu na we yakinaga acishwa ku ruhande rw’i buryo rusatira izamu, Mutsinzi Ange akina mu kibuga hagati. Ni impinduka Robertinho avuga ko yakoze ashaka uko yabonera amanota 3 ku kibuga cya Kamalampaka cyagoye cyane abakinnyi ba Rayon Sports.

Espoir FC nayo yari ifite inyota y’amanota 3 ndetse igasatira cyane Rayon Sports ku buryo hari uburyo 2 yahushije mu gice cya mbere ndetse na 2 yahushije mu gice cya kabiri bwose bwagiye bukorwa na ba rutahizamu bakomoka muri Uganda John Ssemazi na Fred Kyambade.

Muri uyu mukino Rayon Sports nayo yabonyemo uburyo bukomeye bwa Michael Sarpong harimo ubwo ku munota wa 83 ariko kwerekeza umupira mu rushundura birananirana.

Mu gice cya kabiri, Manishimwe Djabel yasimbuye Jonathan Da Silva, ku munota wa 62 Mugisha Gilbert asimbura Rutanga Eric ariko byose ntibyagira icyo bitanga birangira amakipe yombi anganya.

Ubaye umwaka wa 5 wikurikiranya Rayon Sports itabasha gukura amanota 3 i Rusizi.

Niwo mukino wa nyuma Bimenyimana Bon Fils Caleb yasibaga nyuma yo guhagarikwa na FERWAFA imikino 4. Indi mikino Caleb yasibye ni uwa AS Kigali, uwa APR FC n’uwa AS Muhanga.

Nyuma y’uyu mukino Rayon SPorts yahise inganya amanota na Mukura na APR FC ziyiri imbere ariko zose zikaba zifite ibirarane 3.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga :Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Rwatubyaye Abdul, Rutanga Eric Prosper Donkor, Niyonzima Olivier, Mutsinzi Ange, Irambona Eric, Sarpong Michael na Jonathan Rafael Da Silva

11 Espoir FC yabanje mu kibuga : Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques, Uwineza Jean De Dieu, Moninga Walsambo Emmanuel, Nshimiyimana Elyse, Uzayisenga Maurice, Renzaho Hussein, Ngiriyeze Mudeyi Abdoul, Ryambadde Fred, Nkunzimana Sadi na Ssemazi John

Imikino yo ku munsi wa 10 :

Ku wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 18

Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
Marines Fc 1-0 Kirehe FC
Sunrise FC 1-1 Police FC

Ku wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018

AS Kigali vs Gicumbi (Stade de Kigali)
Mukura VS vs Amagaju FC ( wasubitswe kugeza igihe hazatangarizwa igihe uzakinirwa)
Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)

Ku wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018

APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)

Abafana bo muri Gikundiro Forever ubwo berekezaga i Rusizi gushyigikira Rayon Sports

Nkundamatch w’i Kilinda

Kinyaga Fan Club nayo yari yagiye gushyigikira Rayon Sports i Rusizi

Mbere y’uko imodoka yayo irangiza gushyirwaho ibyapa, iyi niyo ndirimbo yagendeyemo ijya i Rusizi

Paul Muvunyi ubwo yageraga i Rusizi

Muhirwa Freddy ubwo yageraga i Rusizi

Matiku Marcel (hagati ) Visi Perezida wa FERWAFA wahoze ayobora Espoir FC yakurikiye uyu mukino

Abayobozi ba Rayon Sports bari bayiherekeje i Rusizi

King Bernard ( i bumoso ), umunyamabanga wa Rayon Sports na Ntampaka Theogene wigeze kuyobora Rayon Sports

Saidi Abed usigaye utoza Espoir FC

Da Silva yagowe cyane n’iki kibuga asimbuzwa Manishimwe Djabel

Sarpong Michael yari acungiwe hafi

Robertinho acungira hafi iminota

Irambona Eric yabanzagamo umukino wa mbere muri Shampiyona ku ruhande rwugarira izamu rw’i bumoso

Ubaye umwaka wa 5 Rayon Sports idatsindira Espoir i Rusizi

Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

PHOTO:Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo