Rayon Sports yananiwe gutsindira Al-Hilal Club i Kigali (AMAFOTO)

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal Omdurman yo muri Soudani 1-1 mu mukino ubanza w’ikiciro kibanza cya CAF Champions league wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019.

Mbere y’umukino , Rayon Sports yerekanye bamwe mu basezereye iyi kipe yo muri Sudani mu 1994.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abarimo Oumar Sidibé, Commodore Olokwei na Ndizeye Samuel bataboneye ku gihe ibyangombwa bibemerera gukina iri jonjora rya mbere kuko byagombaga gutangwa muri CAF mbere ya tariki ya 20 Nyakanga.

Al-Hilal Club na yo ntiyari ifite umunya-Algérie Mohamed El Hadi Boulaouide na Nasreddine Nabi ukomoka muri Tunisia, na bo bagonzwe no kuboneraho ibyangombwa ku gihe.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ihererekanya neza, ku munota wa 19 Michael Sarpong yafunguye amazamu ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ubwo yari aherejwe na Iranzi wateye umupira ukabanza kwitambikwa na myugariro wa Al-Hilal.

Mu gihe abafana ba Rayon bishimiraga igitego nyuma y’iminota itandatu gusa ku munota wa 26 NASSIR yishyuriye Al Hilal. Ni ku mupira waziye mu kirere, Habimana Huseein umugwa mu maguru asa nuwubura, uyu munya-Sudani , ashyira umupira mu rushundura nyuma yo kuroba Kimenyi Yves.

Habura iminora itatu ngo igice cya mbere kirangire, kabuhariwe wa Al-Hilal Club, Waleed Hamid yahushije igitego cyabazwe ku mupira yateye n’umutwe, ukurwamo n’umunyezamu Kimenyi Yves ku murongo mu gihe abenshi babonaga bisa n’ibyarangiye.

Rayon Sports yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa mbere muri itatu y’inyongera, Mugheni Fabrice arahagoboka, akuraho umupira wari ucomekewe Mohamed Musa Eldai mu gihe na Ulimwengu yagerageje ishoti ryo ku munota wa nyuma, myugariro wa Al-Hilal Club ashyira umupira muri koruneri n’ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bavugaga ko yawukoze n’ukuboko.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzaba taliki 23 Kanama 2019 ukazabera i Karthoum muri Soudani.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Enyimba yatsindiwe muri Burkina Faso igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa gatandatu tariki 10 Kanama 2019, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali nayo ihagaraiye u Rwanda mu marushanwa nyafurika, ni yo yabanje kwakira KMC FC yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation, amakipe yombi ntiyerekana urwego rwo hejuru.

Umukino warangiye baguye miswi 0 - 0. AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana tariki ya 25 Kanama 2019 izaba iri i Dar es Salaam mu mukino wo kwishyira na KMC FC.

Habanje kwerekanwa abakinnyi bakinnye umukino Rayon Sports yari yasezereyemo Al Hilal muri 1994...uyu ni Mbusa Kombi Billy

Sembagale

Kayiranga Baptiste

King Bernard na we wakiniye Rayon Sports n’ubu akaba akiyirimo nk’umuyobozi (CEO) yahamagawe mu bashimiwe mbere y’umukino

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Al Hilal yabanje mu kibuga

Abafana bari benshi cyane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Al Hilal nayo yari ifite bake

Cyiza Hussein yari yabanje mu kibuga yunganira ba rutahizamu

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

I bumoso hari Twagirayezu Thadée , Visi Perezida wa Rayon Sports , i buryo ni Munyakazi Sadate , Perezida wa Rayon Sports

Perezida wa FERWAFA yarebye uyu mukino

Visi Perezida wa APR FC, Gen. Maj. Mubaraka Muganga

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

I bumoso hari Muhirwa Frederic, wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports naho iruhande rwe hari Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA

Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports

Mupenzi Eto (hagati), Manager wa Muhadjili na Djihad n’abandi bakinnyi batandukanye ashakira amakipe ku migabane itandukanye

Umunyamakuru, Jean Lambert Gatare

Sarrpong yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mukino ahangana n’abakinnyi b’ibigango ba Al Hilal

Uko igitego cya Sarpong cyinjiye mu izamu

Abatoza ubwo berekezaga mu rwambariro igice cya mbere kirangiye...Kouki wa Al Hilal yitegerezaga Robertinho yibaza aho ari bumuhere ngo amutsindire mu rugo

Yannick Bizimana winjiye mu kibuga asimbuye

Jules Ulimwengu yari yajishwe

Umugore wa Rutanga na mukuru wa Rutanga, Ntarengwa Aimable , team Manager w’Isonga FA n’Amavubi y’abato

Uko iminota yicumaga...

Umupira Jules Ulimwengu yateye ku kuboko kwa myugariro wa Al Hilal ariko umusifuzi akemeza ko atari penaliti

Rutanga ati ni Penaliti, umusifuzi ati njye nabonye ko ari koloneri !

Al Hilal yishimiye kunganyiriza i Kigali

Nubwo batabashije kubona intsinzi , abafana babashimiye

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Majos

    Rayon sport yisamayeho kuba otatsinze iyi match niyo yosezereye

    - 13/08/2019 - 10:36
  • Ishimwe peace

    Mukomerezaho ntakomutagize Imana ikomeze ibagende imbere natwe abafana tubarinyuma

    - 14/08/2019 - 09:03
Tanga Igitekerezo