Rayon Sports yamaze gutiza Rugende FC abakiri bato bayo 5

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutiza ikipe ya Rugende FC yo mu cyiciro cya kabiri abakinnyi bayo 5 bakiri bato ngo batangire gukina amarushanwa bazamure urwego.

Abo bakinnyi uko ari 5 bose basanzwe bafitanye amasezerano na Rayon Sports y’igihe kirekire. Abenshi basigaje imyaka 3 muri 5 bagiye basinya. Abatijwe ni Habineza Olivier, murumuna wa Rutanga Eric ukina nka myugariro, Munyaneza Olivier bakunda kwita Ngoro Kante ukina mu kibuga hagati, Cyimana Amza Willy ukina nka myugariro, Niyomvungeri Mike ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel .

Aba bose nta ‘Licences’ bafite yo gukina icyiciro cya mbere ariko basanzwe bakorana imyitozo n’ikipe nkuru.

Nkubana Adrien , Team Manager wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko Rugende FC bayibatije muri iyi mikino yo kwishyura y’icyiciro cya kabiri kandi ngo bizeye ko bizabazamurira urwego.

Ati " Urumva basanzwe bakora imyitozo gusa ariko ntabwo bari basanzwe babona aho gukina. Gukina mu cyiciro cya kabiri bizabafasha kumenyera amarushanwa bityo bazamure urwego. Bose bafite impano. Dukeneye ko bazamura urwego bakazafasha ikipe mu gihe kiri imbere."

Munyaneza Olivier umwe mu batijwe na we yahamije ko kugira aho bakinira irushanwa bizabafasha cyane.

Ati " Twari dusanzwe dukora imyitozo ariko abandi bajya gukina twe tugasigara twicaye . Ubu bazajya bajya gukina Shampiyona , natwe tujye muri Rugende FC gukina kandi bizatuzamurira urwego kuko umuntu ukora imyitozo gusa ntabwo amenya aho urwego rwe rugeze."

Aba bakinnyi uko ari 5 bazajya bakomeza guhembwa na Rayon Sports nkuko bisanzwe ndetse banakoreremo imyitozo, bajye muri Rugende FC bagiye gukina umukino. Niko ngo babyemeranyijwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe.

Umukino wa mbere bakinnye muri Rugende FC batsinze Akagera 1-0. Uretse Munyaneza Olivier wari urwaye, abandi 4 bose bakinnye uwo mukino.

Rugende FC iri mu itsinda A hamwe na La Jeunesse FC , Vision JN FC ,
SEC FC , Sorwathe FC, Gasogi United , Gasabo United
Vision FC , Esperance FC , UR, ASPOR, Vision FC, Gasabo United hamwe n’Akagera FC.

Nyuma y’umunsi wa 12 (umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ), Gasogi United FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 32, Vision ikaba iya 2 n’amanota 31, Sorwathwe ya 3 ifite 21, Rugende ni iya 4 n’amanota 19. ASPOR ni iya 5 n’amanota 17, Vision JN ya 6 ifite 16. Ikipe ya 7 ni Sec FC ifite 15. Iya 8 ni La Jeunesse ifite 13, UR FC ya 9 ifite 12. Gasabo ya 10 ifite amanota 10, Esperance ya 11 ifite amanota. Ikipe ya nyuma muri iri tsinda ni Akagera FC ifite amanota.

Nsengiyumva Emmanuel , umunyezamu ukiri muto wa Rayon Sports yakuye muri Giti cy’Inyoni FC

Habineza Olivier, murumuna wa Rutanga

Niyomvungeri Mike wigeze guca muri Rayon Sports, akajya muri Rwamagana City none ubu akaba yarayigarutsemo

Cyimana Amza Willy ukina nka myugariro

Munyaneza Olivier bakunda kwita Ngoro Kante

Basanzwe bakorana imyitozo n’ikipe nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo