Rayon Sports yageze i Ngoma mu mwiherero w’iminsi 11 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yaraye mu Karere ka Ngoma, mu ntara y’i Burasirazuba aho igiye gukorera umwiherero w’iminsi 11 yitegura Shampiyona igomba gutangira ku tariki 4 Ukwakira 2019.

Abakinnyi bagera kuri 20 nibo Rayon Sports yajyanye mu mwiherero. Abatari kumwe nayo ni abahamagawe mu ikipe y’iguhugu Amavubi y’abakinnyi bakina mu gihugu imbere (CHAN) ifite umukino na Ethiopia. Abo ni Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Iradukunda Eric bita Radu, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude na Yannick Bizimana.

Biteganyijwe ko aba nabo bazasanga abandi mu mwiherero tariki 23 Nzeri 2019. Ni umwiherero uzasozwa tariki 30 Nzeri 2019, buri bucye ngo Rayon Sports ikine umukino wa Super Cup na AS Kigali tariki 1 Ukwakira 2019 kuri Stade Amahoro i Remera. Tariki 5 Ukwakira 2019 Rayon Sports izatangira Shampiyona yakirwa na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’amanywa.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri zo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2019 nibwo Rayon Sports yageze mu Karere ka Ngoma yakirwa n’abanyamuryango ba Gisaka Fan Club bari bayobowe na Abdulkrim Munyabugingo uyobora iyo Fan Club.

Rayon Sports iyobowe n’umutoza Kirasa Alain usanzwe ari umutoza wungirije. Kayiranga Baptista wari umaze iminsi atoza Rayon Sports yasigaye mu Mujyi wa Kigali kugira ngo azabanze ahe ishusho umutoza mushya wa Rayon Sports mbere y’uko ayisanga muri uyu mwiherero.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko igihe umutoza azasangira ikipe mu mwiherero bikiri ibanga.

Ati " Intego y’uyu mwiherero ni ukuzamura urwego rw’abakinnyi, bakaba hamwe , bakitoreza hamwe bitegura Shampiyona kandi bafata n’amabwiriza y’umutoza mushya. Igihe umutoza azabasangira mu mwiherero byo biracyari ibanga ndetse n’imyitondoro ye twifuje kuyitangaza igihe nyacyo nikigera."

Muri uyu mwiherero , biteganyijwe ko Rayon Sports izakina umukino wa gishuti na Rwamagana City cyangwa Etoile de l’Est zo mu cyiciro cya kabiri.

Imyitozo ya mbere y’iyi kipe iteganyijwe saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 muri IPRC Ngoma. Indi ni nimugoroba saa cyenda. Kwinjira ku myitozo ya nimugoroba (ari nayo abantu bose bazaba bemerewe kureba) ya Rayon Sports bizaba 500 FRW kuri buri muntu.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 aribwo Rayon Sports izatangira gukorera kuri Stade nshya ya Ngoma.

Abakinnyi bari mu mwiherero wa Rayon Sports:

1.Mazimpaka Andre
2.Nsengiyumva Emmanuel (Ganza)
3.Irambona Eric
4.Habimana Hussein
5. Irakoze Saidi
6.Olekwei Commodore
7.Rugwiro Hervé
8.Oumar Sidibe
9.Ulimwengu Jules
10.Nizeyimana Mirafa
11.Runanira Hamza
12. Mugisha Gilbert
13. Mugheni Fabrice
14. Hussein Ciza
15.Ndizeye Samuel
16.Ally Tidjan
17.Niyomwungeri Mike
18.Michael Sarpong
19.Sekamana Maxime
20.Shumbusho Aime

Abdulkrim Munyabugingo (wambaye ikote ry’umukara), Perezida wa Gisaka Fan Club niwe wakiriye iyi kipe i Ngoma

Nubwo bwari bwije, bamwe mu banyamuryango ba Gisaka Fan Club baje kwakira ikipe yabo

Andre Mazimpaka, Runanira Amza, Commodore Olekwei na Oumar Sidibe


I bumoso ni Mike Niyomwungeri ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu wa 3 wa Rayon Sports , Nsengiyumva Emmanuel (Ganza)

Myugariro Ndizeye Samuel

Uhereye i bumoso hari Djamal Mwiseneza ushinzwe kongerera abakinnyi ba Rayon Sports ingufu, Kirasa Alain, umutoza wungirije na Hannington Kalyesubula utoza abanyezamu

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Blue

    Twari dukubuye inkuru za rayon ndetse n’amafoto nkaya acyeye

    - 17/09/2019 - 22:24
  • Murwanashyaka eric

    Gikundiro yacu nigende ibanze iruhuke neza ark dukeneye numutoza mukuru

    - 17/09/2019 - 23:08
  • Gusi Obed

    Nonese Nyandwi Sadam baramwirukanye ko ntawuri muri iriya list?

    - 18/09/2019 - 05:41
  • Twin Yeah

    Abayobozi batekereje neza cyane! Aba bahungu bacu bave mu miteto babe serious, bakore imyitozo batizigama ku neza y,ikipe. Ngira ngo na bo bibonera ko na bake b,abadversaires gutsindwa kwa Rayons ni byo biba ari inkuru kuko birabatungura, baza ku kibuga ari ubutembere bazi ko amanota ari ayayo, iri butsinde. Ikipe muri ibi bihe irajenjetse, mubivemo! Abayobozi, abakinnyi n,abatoza ni mwe mubwirwa! Tubari inyuma!

    - 18/09/2019 - 08:14
  • Abdoul habumugisha

    Ako kantu in sawa kwikipe yacu dukunda nibafate nakayaga ka gisaka

    - 18/09/2019 - 10:09
Tanga Igitekerezo