Rayon Sports yafunguye ’office’ yayo (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufungura aho izajya ikorera (office) mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura. Ni office zajya ikoreramo ubuyobozi n’abakozi bayo bahoraho.

Ikipe ya Rayon Sports yafunguye iyi office kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020. Iherereye ku Kimihurura munsi y’ahari inyubako nshya ya ’Primature’, ruguru gato ya Mamba club.

Izajya ikoreramo ubuyobozi bwa Rayon Sports, abatoza, abaganga, Team Manager ndetse n’abashinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports.

Gufungura aho Rayon Sports ikorera ni kimwe mu nshingano abagize komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports bari bihaye mu minsi 30 bahawe ngo bashyire ikipe ku murongo, bagarure umwuka mwiza mu bafana ndetse banoze n’amategeko agomba kugenga umuryango wa Rayon Sports.

Ubwo Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwakuragaho komite nyobozi ya Rayon Sports, mu byo bwayinenze harimo no kutagira aho ikorera.

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha, Murenzi Abdallah uyoboye Rayon Sports yari yatangaje ko bitarenze ukwezi bagomba kuzaba bafite aho bakorera hazwi

Murenzi Abdallah uyoboye Rayon Sports mu nzibacyuho yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye ko ibyo bari biyemeje bari kugenda babigeraho n’ibindi ngo ni vuba.

Ati " Gushaka aho Rayon Sports ikorera ni imwe mu nshingano twari twihaye kandi tuyigezeho. N’izindi nshingano twizeye ko mu minsi twahawe tuzaba twazujuje. Ndashimira cyane bagenzi banjye turi gufatanya ndetse n’abafana uburyo bakomeza kudushyigikira mu nshingano twahawe. "

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho igomba gukora mu gihe cy’iminsi 30 uhereye tariki 24 Nzeri 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Iherereye ku muhanda....ruguru gato ya Mamba club

Ahazajya hasinyishirizwa abakinnyi bashya n’abandi bafatanyabikorwa

Uhereye i bumoso hari Me Nyirihirwe Hilaire, Murenzi Abdallah na Twagirayezu Thadée ...Bagize komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo