Imikino

Rayon Sports vs Al Hilal:Ubuyobozi bwatwemereye agahimbazamusyi gashimishije - Rutanga

Rayon Sports vs Al Hilal:Ubuyobozi bwatwemereye agahimbazamusyi gashimishije - Rutanga

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yatangaje ko bamaze kwemererwa agahimbazamusyi gashimishije nibaramuka bakuyemo Al Hilal mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Munyakazi Sadate na Twagirayezu Thadee, basuye abakinnyi aho bari mu mwiherero.

Nyuma yo kuganira, Rutanga Eric yatangarije Rwandamagazine.com ko bagiranye ibiganiro byiza kandi biganisha ku gushyira hamwe ngo haboneke intsinzi ku mukino iyi kipe ifitanye na Al Hilal. Ngo babemereye agahimbazamusyi nubwo yirinze kugatangaza.

Ati " Turashimira ubuyobozi ko badahwema kutuba hafi iteka. By’umwihariko mu gutegura uyu mukino bakoze ibyo basabwaga byose , natwe twabemereye ubwitange bushoboka bwose mu kibuga muri iyi mikino yombi tuzakina na Al Hilal ariko intsinzi ya mbere igomba kuva mu mukino ubanza."

Yunzemo ati " Ubuyobozi bwatwemereye agahimbazamusyi gashimishije nidukuramo Al Hilal kandi nkatwe nk’abakinnyi nubundi turasha kubaka amateka no gusubiramo ayo gukuramo iyi kipe, tugakomeza guhesha ishema Rayon Sports."

Umukino uhuza amakipe Rayon Sports na Al Hilal uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda.

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

11 Rayon Sports ibanza mu kibuga : Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Habimana Hussein, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Amran Nshimiyimana, Kakule Mugheni Fabrice, Iranzi Jean Claude , Cyiza Hussein, Sarpong Michael na Jules Ulimwengu

I bumoso hari Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports, i buryo ni Muhirwa Prosper

Rutagambwa Martin aganira na Robertinho

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)